Ibiheruka
gusenga y

UMUNYABYAHA NO KUBABARIRWA KWE

Share

“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imigani 28:13.

Icyo umunyabyaha asabwa ngo abone imbabazi haba ku Mana, ku wo yacumuyeho, cyangwa ku itorero, ni ukwemera ibyaha bye, nta nzitwazo ngo atinye ingaruka, ipfunwe cyangwa kwivovotera abamuvuga.

Imana iti: “Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe…” Yeremiya 3:13.

Umunyezaburi na we yaravuze ati: “Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti ‘Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye’, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” Zaburi 32:5.

Uwihana by’ukuri ntababazwa n’abamuvuga ahubwo ababazwa n’icyaha cye cyateye uruvugo; “…Abanyerera bagenewe gusekwa.” Yobu 12:5. “Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye, Yakwinubira iki se?” Amaganya ya Yeremiya 3:39.

Ubwo Dawidi yagerwagaho n’uruvugo kubw’ibyo yari yarakoze yaravuze ati:

“Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse. Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw’iyo mivumo yamvumye uyu munsi.” 2 Samweli 16:11-12.

Umunyabyaha wihana by’ukuri ntaba ababajwe n’icyaha yakoze gusa ahubwo aba azirikana ko n’ingaruka zacyo zizaza kera ari we zizajya ku mutwe. GC.482.

     “Kuba ducecekesha umutimanama maze tugahumiriza amaso yacu ngo tutareba cyangwa ngo twimenyeho ibyaha byacu, ntibiduhaye umutekano. Umuntu wicisha bugufi ntaziyumvamo ko kwatura ibyaha bimutesheje agaciro. Ntazigera yumva ko biteye isoni niba yarakomerekeje mwene se mu buryo ubwo ari bwo bwose, agakoma mu nkokora umurimo w’Imana, nubwo byaba mu bitekerezo.” OHC 82.

     “Ibyaha bitihanwe ntibibabarirwa. Abatekereza ko bababariwe ibyaha kandi batarigeze biyumvamo ububi bwabyo ngo bameneke umutima, baba bishuka… Imbaraga zacu zishingiye mu kwimenyaho intege nke…mu kureka kwiyiringira tugatabaza Imana ngo idufashe maze tugakorera agakiza kacu duhinda umushyitsi, tukareka kwishingikiriza ku mubiri, ni bwo twakomatana na Yesu dushikamye.” OHC 82.         

     “Ijuru ntirizigera rigerwamo n’abigendera uko bashatse banyuzwe gusa no kwitwa abakristo. Imana ikeneye kubona imikorere nyayo mu bavuga ko ari abayoboke bayo bose. Mu kwiyanga gukomeye, kuba maso, kudacogora, mu gusengana umwete, mu gukoresha uburyo n’ubuntu twagiriwe dufite umwete, no mu gufashwa na Yesu Kristo Umucunguzi wacu, tuzatahukana intsinzi. Maze abanyantege nke mu ijuru bahabonere ikiruhuko, intwarane zo mu ntwari zihabwe ikamba.” OHC 82. 

     Yesu ati: “…nakumvira uzaba ubonye mwene so.” Matayo 18:15.

     Nyuma yo gushenjagurika umutima kubw’ibyaha bye, Dawidi yagize ati: “Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.” Zaburi 51:12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*