Ibiheruka

Ubugwaneza imbere y’abaduhemukira

Share

“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe. Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya. Matayo 5:43

“…. Impano ya Kristo ari yo murimbo w’ubugwaneza n’umwuka wo gutuza yahamijwe na wa Wundi udashobora kwibeshya ko ari yo y’igiciro cyinshi.  Buri wese muri twe ku giti cye agomba kwishakira ubwiza bw’iyo mpano ayikomoye ku Mana.  Uko abantu babasha kudufata kose, turamutse twambaye uwo murimbo, tuba dufite ikimenyetso ko turi intumwa mu cyimbo cya Kristo. Iri buye ry’igiciro cyinshi rigomba gushakwa.” OHC 274.

“Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanani n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu. Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.” Itangiriro 13:7-9

 “Buri muntu wese azahura n’ibimushotora bigambiriye kubyutsa uburakari, kandi uramutse utari munsi y’ubuyobozi bw’Imana, nibiza bizakugaragaza. Ariko ubugwaneza bwa Kristo bucubya ubwenge bwivumbuye, bugategeka ururimi, bugatera impagarike yose kugandukira Imana. Ubwo ni bwo tuzamenya kwihanganira gucyahwa n’abandi. Tuzavugwa nabi, ariko wa murimbo w’igiciro cyinshi ari wo bugwaneza n’intekerezo zituje bitwigisha uko tugomba kwihangana no kugirira impuhwe abadukabukira batuvuga amagambo y’ubupfu. Umujinya wose ugaragajwe nta kabuza ubyutsa dayimoni y’uburakari mu mitima itarinzwe. Uburakari butejejwe ntibugomba guhabwa intebe ahubwo bugomba gukumirwa. Mu itanura ry’umuriro ni ho kamere ya mwene muntu yanze guhinduka ishyirwa. Zibukira amagambo abyutsa intonganya. Emera kugirirwa nabi aho kugira nabi. Imana irasaba buri wese wo mu bayoboke bayo kubana amahoro n’abantu bose ku giciro icyo ari cyo cyose gishoboka.” OHC 274.

“Urwangano rubyutsa intonganya: Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.” Imigani 10:12

“Tugomba gusa na Kristo. Duharanire ko imibereho yacu iba nk’uko Kristo ashaka ko imera, yuzuye impumuro y’urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu, irangwa n’umwuka mvajuru wa Kristo, imigambi yera tugira mu by’Imana kandi dukungahaye mu bwiza bwo gusa na we.” OHC 274. 

Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:31-32

“Umukiza ntiyabayeho imibereho yo kwinezeza ubwe… ntiyagiraga urugo kuri iyi si, incuti zimukunda ni zo zamucumbikiraga, nyamara byasaga nk’aho ari ijuru ryamanukiye aho yabaga ari. Yahuraga n’ibishuko n’ibigeragezo bya buri munsi, ariko ntiyegeze atsindwa cyangwa ngo acogore. Igihe cyose yabaga yuzuye umunezero no kwihangana, maze abanyamibabaro bakamubonamo intumwa y’amahoro n’ubuzima. Imibereho ye ntiyigeze irangwamo ikizinga cyangwa icyanduye.” RC 37 

“Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. Abafiripi 2:14-15

 

Igitekerezo kimwe

  1. Murakoze cyane kuraya magambo adukeburira uko dukwiriye kwifata igihe duhuye nabaturwanya ndetse nabatubangamiye.

    Nkintaro ya Kristo, adushoboze kumenya gutsindisha ikibi icyiza. Kandi mimagambo tuhasanze hari mo iritakorohera umutima wa kamere. Ahavuze ngo Emera kugirirwa nabi aho kugira nabi. ….tubane nabantu kugiciro icyaricyo cyose.

     

    IMANA IBIDUSHOBOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*