Ibiheruka
SDA

Lawodikiya n’umugayo wayo bivuze iki?

Share

“Ubutumwa kuri Lawodikiya burerekeza ku Badivantisti b’Umunsi wa Karindwi, bahawe umucyo mwinshi ariko ntibawugenderamo, bagerageje kwigira beza mu byizerwa ariko ntibanyuze mu nzira Umwigisha wabo yabayoboyemo, niba batihannye bazarukwa.” (Ubutumwa bwatoranijwe v. 2, p. 53; 2SM, 66; MC2, p. 75)

 

“Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rizapimirwa ku minzani yo mu buturo bwera. Rizacirwa urubanza hakurikijwe amahirwe n’inyungu ryabonye. Niba inararibonye yaryo y’iby’Umwuka itageze ku rugero rw’ubuntu Kristo yarihaye atanze igiciro kitagira akagero, niba imigisha ryahawe itararihesheje imyiteguro ikwiriye ngo risohoze umurimo ryashinzwe, ubwo noneho rizacirwaho iri teka ngo « Wasanzwe udashyitse. » Rizacirwa urubanza hakurikijwe umucyo n’ibihe byiza ryahawe…

« Iri Torero kuri ubu ryamaze guhindanywa no kugwa kwaryo, niritihana ngo rihinduke rizarya ku mbuto ishaririye y’imirimo yaryo kugeza ubwo rizifata impungenge rikigaya. Igihe rizarwanya ibibi rigahitamo ibyiza, igihe rizashakashaka Uwiteka rifite kwicisha bugufi risabwa kandi rikagera ku rugero rw’icyo ryahamagariwe muri Kristo, rigahagarara ku ruhimbi rukomeye rw’ukuri kw’iteka ryose, maze ku bwo kwizera, rikigarurira umugambi w’ibyo ryahamagariwe, ubwo ni bwo rizākira. Rizagaragara mu kwiyoroshya kwaryo no mu kwera ryahawe n’Imana, nta masezerano na make rifitanye n’ab’isi, rikagaragaza ko ukuri kwaribatuye by’ukuri. Ubwo ni bwo abizera baryo bazaba intore z’Imana nyakuri n’abayihagarariye.” (8T, 247-251 (21 Mata 1903) –T3, p. 299, 300, 303

“Ubutumwa kuri Lawodikiya ni ikirego giteye ubwoba ku bwoko bw’Imana bwa none” (TE, vol. 1, p. 375)

« Ku itorero ritagira ubugingo na Kristo umuhamya w’ukuri aravuga ati: “nzi imirimo yawe, kuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ‘Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa’. Aha herekana ubwoko bwibona ko bufite ubumenyi bw’ibyumwuka n’amahirwe, ariko ntibwite ku migisha Imana yabwujujemo bwari butayikwiriye. Barigometse, ntibanyurwa, bibagirwa Imana; kandi yo yarakomeje kubagirira nk’uko umubyeyi yagiriye umwana we w’ikirara utaranyurwa. Bwarwanije ubuntu bwayo, bwakoresheje nabi amahirwe yabwo, ibihe by’amahirwe bibatambukaho, buzimirira mu kwinezeza, mu kutanyurwa guteye agahinda, mu kuba abanyamihango gusa no mu buryarya. Bwihimbazanije ubwibone bwa gifarisayo kugeza ubwo bubwiwe ngo “kuko uvuga uti ndi umukire ndatunze kandi ndatunganiwe”

“Mbese Umwami Yesu ntiyohereje ubutumwa bukurikirana bwo gucyaha n’umuburo, kandi buhendahenda abwoherereje abo bantu bavuga ko bihagije? Mbese inama ze ntizasuzuguwe kandi zikangwa? Mbese intumwa yohereje ntizakobwe, amagambo yazo akagirwa urw’amenyo? Kristo areba ibyo umuntu atareba. Abona ibyaha bishobora gukamura kwihangana kw’Imana Nyirukwihangana, biramutse bitihanwe. Kristo ntashobora kwishingira amazina y’aberekana ko banyuzwe n’uko bari kandi bihagije. Ntashobora kuruhiriza Se ubusa ahendahendera abantu batiyumvamo ko bakeneye ubufasha bwe bakirata ko bazi byose kandi bafite byose.” (Ubutumwa bwatoranijwe, 429-430; MC1, 418-419; 1SM, 357)

“Ku bantu bishimira umucyo wabo nyamara bakaba badashobora kuwugenderamo, Kristo arababwira ati “Ni yo mpamvu mbabwira ko, ibitangaza byakorewe hagati muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisiga ivu. Ni yo mpamvu mbabwira ko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. Nawe Kaperinawumu [Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bakiriye umucyo mwinshi] mbese aho uzazamurwa ugezwe mu ijuru [ku byerekeranye n’amahirwe]? Oya. Ahubwo uzamanurwa ugezwe ikuzimu mu bapfuye; kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyo biba byarakorewe muri Sodomu, na n’uyu munsi iba ikiriho. Ni yo mpamvu mbabwira ko igihugu cy’i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyawe.” (Urwibutso n’integuza 1 Kanama 18934; Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, …)

“Itorero rimeze nk’iry’i Lawodikiya, Imana ntiri hagati muri ryo.” (1NL 99 (1898); Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, p. 52)

“Mu iyerekwa ryanjye riherutse neretswe ko ndetse n’ubu butumwa budakebakeba butageze ku mugambi w’Imana. Ubwoko bw’Imana businziriye hagati mu byaha byabo. Bakomeje kwivugaho ko bakize no kugaragaza ko ntacyo bakennye. Benshi muri twe baribaza bati: ese uku gucyaha kungana gutya kose ni ukw’iki? Kubera iki ibihamya biturega ubutitsa gusubira inyuma n’ibyaha bikomeye? Dukunda ukuri, duteye imbere, ntidukeneye ibi bihamya by’imiburo no gucyahwa.” (TE, vol, 1, p. 377; 3T, 254)

Uyu mugayo uri kubwirwa ubuyobozi bw’itorero ry’Abadvantisti b’Umunsi wa Karindwi, ari bo marayika waryo. Ikibabaje ni uko mu Byanditswe nta havuga ko bazemera gukosorwa. Umuntu ku giti cye uzemera inama ni we uzarokora amagara ye. Ahubwo uko kugawa n’Imana bazavuga ko ari ubuhakanyi bwibasiye itorero ryayo.

Iyo nama iva ku Mana kandi igatangwa n’abayo

“Abo nkunda bose ndabacyaha, Nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.” (Ibyahishuwe 3:20)

Iyo nama yatanzwe n’Imana ishyirwa muri Bibiliya n’Umwuka w’Ubuhanuzi, ni ibendera rizashyirwa hejuru n’ivugurura n’ubugorozi. Kwanga kimwe muri ibyo ni ukubyanga byose.

“Ubutumwa kuri Lawodikiya burerekeza ku bwoko bw’Imana buvuga ko bwizera ukuri kw’iki gihe, umugabane munini w’ubwo bwoko ni akazuyaze kandi ntibafite ishyaka.  Imana yifuza ko abantu bajya ku murimo wayo kugira ngo bakosore iyo nyifato, kandi bahagarare nk’abarinzi bakiranuka ku nshingano zabo. Imana yabahaye umucyo kuri buri ngingo igambiriye kubigisha, kubatera akanyabugabo hamwe no kubakomeza mu bihe runaka. Nyamara abakangombye kuba abiringirwa, bumvira, buzuye ishyaka rigurumana, b’igikundiro, bazi Yesu kandi bakamukunda bamaramaje, bose bakorera umwanzi binyuriye mu guca intege no gucogoza abo Imana iri gukoresha ngo bakomeze umurimo wayo. Ijambo “akazuyazi” ryerekeje ku bantu nk’abo. Bīgāmba ko bakunda ukuri, ariko bakabura kwera n’umwete ugurumana wa gikristo. Ntibagerageza no kwiyegurira Imana burundu bakaba bari mu kaga nk’ak’abatizera kuko badashaka gupfa ku narijye, kandi ngo bagendere mu mahame bizera bakiranutse. (TE, vol. 1, p. 547; 4T, 87)

Ibyiringiro bimwe rukumbi by’abanyalawodikiya bishingiye mu guhishurirwa neza uko bameze mu by’umwuka, no kumenya neza imiterere y’indwara yabo. Ntibakonje kandi ntibabize, ni akazuyazi, bakishyonyagiza bavuga ko ntacyo babuze. Umuhamya ukiranuka yanga akazuyazi; kwigira simbirimo abyanga urunuka. Aravuga ati “kuko udakonje kandi ntubire” (Ibyahishuwe 3:15); bateye iseseme nk’amazi y’akazuyazi. Ntibashoboye ngo babe ba simbirimo cyangwa abadakurwa ku izima gusa, kandi ntibanarunduriye umutima wabo mu murimo w’Imana byimazeyo, ngo bagerageze gusa na wo; barawitaruye, biteguye kureka inshingano igihe cyose inyungu zabo zibangamiwe. Umurimo w’ubuntu ntukorera mu mitima yabo. Ni bo babwirwa aya magambo ngo: “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.” (TE, vol. 1, p. 547; 4T, 87)

“Indirimbo ya Salomo 6:10; Yesaya 1:16-19. Ibyiringiro by’ubugorozi.—Itorero rigomba kurabagirana rikaba ryiza “nk’ukwezi, rikarabagirana nk’ikizubazuba, rigatera ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.” Abagaragu b’Imana mu gukorana na Kristo bagomba kwamurura umuvumo watumye itorero rihinduka akazuyaze bene aka kageni (Ibyahishuwe 3:15-19). Uguhanwa kuvugwa muri iyi mirongo guhishura kuza k’ubugorozi.” (Ibyahishuwe 3:20 (Letter 130, 1902);  7BC, p. 966)

“Abantu bari gucyahwa ntibagombaga guhangana n’ibikoresho byoroheje bya Nyagasani. Ni Imana yivugiye igira ngo ibakize akaga, ntabwo ari abo bantu bapfa kandi bibeshya. Abasuzugura imiburo bazarekerwa muri ubwo buhumyi bwabo maze bigumire muri uko kwibeshya, ariko abayitondera bakagira ishyaka ryo kuzibukira ibyaha byabo kandi bagashakashaka ubuntu bw’Imana ari na bwo bakeneye, ni bo bugurura neza imitima yabo kugira ngo Umukiza wabo yinjire. Bene abo bazahora bashyikiranye byuzuye n’ibihamya by’Umwuka w’Imana.

Ababwiriza ukuri kwahishuwe, kwagenewe iki gihe cyacu ntibagomba kwirengagiza ubutumwa buteye ubwoba bwagenewe Lawodikiya. Ubutumwa bw’umuhamya ukiranuka si ubutumwa busīgiriza. Kuko Nyagasani atavuga ati: “byose biragenda neza warahanwe kandi uranacyahwa utari ubikwiriye, wagiye ucibwa intege bagushaririye bitari ngombwa, ibyaha bagucyahiye ntabwo wabikoze.”

Umuhamya ukiranuka ahamya ku mugaragaro ko igihe twiyumvamo ko duteye imbere mu by’umwuka ari ho mu by’ukuri tuba tutagira na mba. Ntibihagije ko ababwiriza bavuga iby’amahame gusa, bakwiriye no kwereka ababumva ukuri gushyizwe mu bikorwa. Nibige ibyigisho Yesu yahaye abigishwa be, kandi bo ubwabo n’ababumva babishyire mu bikorwa mu buryo budakebakeba. None se ubwo Imana iri gucyaha ubwoko bwayo tuvuge ko itabukunda? Oya irabukunda! Uwatangiye ubugingo bwe gucungura umuntu mu rupfu, abakunda urukundo mvajuru. Aravuga ati “abo nkunda boze ndabacyaha nkabahana ibihano”. Ariko benshi ntibazemera kwakira ubutumwa ijuru riboherereje ku bw’imbabazi zaryo. Ntibashobora kwihanganira kubwirwa ko ari abanenganenzi mu gusohoza inshingano yabo haba no kwerekwa amakosa yabo, kwikunda, ubwibone, no gukunda isi kwabo. (TE, vol. 1, p. 381; 3T, 257-258)

“Ikintu cy’ukuri ni uko “Abo badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bībēreye munsi y’ibendera rya Satani bazatangira banga kwizera imiburo n’amagambo abacyaha biri mu bihamya by’Umwuka w’Imana.”(3SM, 84 (1903).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*