Ibiheruka
ble 2

KWIRINDA IMIRIRE ITERA IRUBA

Share

 

Gahunda y’Imana ntiyahaye umuntu kurya gusa, ahubwo yamugeneye n’ibyo akwiriye kurya. Muri byo harimo ibishinzwe imico, ubwenge, ubizima n’imbaraga. Tugomba kumenya ubwoko bw’ibyoturya, urugero bikwiriye kuribwaho, igihe kidahindagurika cyo kubirya, ibikwiriye guhuzwa, n’umutuzo n’amahoro byo kubiryana. Ijambo ritera abanyamakenga impagarara, ni irivuga ngo “Turi ibyo turya.”

Kurya nabi kw’Abisirayeli mu Egiputa, kwatumye barwanya Mose bifuza gusubira mu Egiputa. Igihe bari bamaze kugera i Kanaani, ubwiza n’ubwinshi bw’ibyokurya byari bihari bwabateye kubyibuha no gusuzugura Imana yabo.

“Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi… burya umwero wo mu mirima, abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare, n’amavuta ya elayo… n’amata y’inka n’amatāmatāma, abuha ibinure by’abana b’intama, n’amapfizi y’intama y’i Bashani n’ihene, n’ingano zihunze zirushaho kuba inziza, nk’uko urugimbu rwo mu mpyiko rumeze, wanyoye vino yenzwe mu maraso y’inzabibu. Maze Yeshuroni arabyibuha atera umugeri, urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye. Maze areka Imana yamuremye, asuzugura Igitare cy’agakiza ke…” (Gutegeka 32:13-17).

“Imana ntiyari inaniwe guha Abisirayeli inyama hamwe na Manu, yabikoreye ityo ku bw’inyungu yabo. Byatumye ibaha ibyokurya bihwanye n’amakene yabo. Ibanyaga ibyokurya bitera umubiri kugurumana bari barimenyereje mu Egiputa. Mu kubabuza ku rugero ruhanitse ibyokurya bikomoka ku nyamaswa, yari iri gukosora ipfa ryabo, no kubategurira guha agaciro indyo yari yarahawe Adamu na Eva mu murima wa Edeni, ari zo mbuto z’ubutaka.

“Nyamara Satani we yaberekaga ko uko kubabuza kurya ibikomoka ku nyamaswa ari ugukiranirwa n’ubugome by’Imana. Byanze bikunze, kunezeza ipfa bitagira umupaka byari kuzabaroha mu irari ry’umubiri, no kubashyira munsi y’ubushobozi bwaryo bitagoranye. Ibyo byokurya byari kuzajya bibatera kwifuza ibyabuzanijwe. Satani nyir’ugukomokwaho n’indwara n’uburibwe aturuka abantu aho bakunda kugira intege nke. Uhereye umunsi yateye Eva kurya imbuto zabuzanijwe, akenshi yagiye agusha abantu mu cyaha anyuriye mu busambo. Kutirinda mu mirire no mu minywere, uretse kuba binyaga umuntu imbaraga yo gukomerera imbere y’igishuko, bimutegurira no kurengēra akica amategeko mbonezamubano.” (Patriarches et Prophètes, p. 355)

Kuryagagura, kurya isukari nyinshi, kurya inyama, kurya ukarenza mbiga, ubunebwe bwinshi, ibinyamavuta by’indengakamere, ibiganiro bibi, amashusho y’ubusambanyi n’ubwicanyi, inkuru z’amashyengo, byose bibereyeho kuritura ibihome bikomeye byo kwitegeka.

Ku babaye imbata z’iruba bagategekwa na ryo, hariho uburyo bwo kwitabara ngo barikumire:

  1. Kwicara mu mazi menshi akonje ukarengerwa ibibero (bain de siège), iminota 3, mu gitondo na nimugoroba, iminsi itatu mu cyumweru. Ushobora no kubikora igihe cyose wumvise iruba rizamutse nta mpamvu.
  2. Umutobe wikimera bita AMAREBE gikurira mu mazi kikagira amababi atwikira hejuru y’amazi adatemba. Ni ukunywa igice cy’ikirahuri mu gitondo na nimugoroba, iminsi 3 mu cyumweru, ukwezi.
  3. Kwirinda ibiribwa byose bikangura umubiri (les aliments excitants)

2 Ibitekerezo

  1. Nibyigwa bikwiriye imperuka pe!!!!

  2. Nibyigwa bikwiriye imperuka pe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*