Ibiheruka

Kwihana no kutaninira umutimanama

Share

Kwihana

“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imigani 28:13

 “Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa.” Abaroma 2:5

“igihe cyo kuziba icyuho cy’ubunenganenzi bw’igihe cyashize. Mureke habeho ikangura ry’urukundo rwa mbere n’umuhati wa kera uhembuke. Mukoresheje kwatura nimushake abo mwirukanye kandi mwomore inguma z’abo mwakomerekeje.” TE vol 2.p, 301

“ Imana ntitureka bitewe n’ibyaha byacu. Dushobora gukosa maze tukababaza Umwuka wayo Wera; ariko nitwihana tukayisanga tumenetse umutima, ntizadusezerera amara masa. Hari inkomyi tugomba gukura mu nzira. Ibitekerezo bibi byagundiriwe, ubwibone, kumva mwihagije, kutihangana no kwivovota. Ibyo byose ni ibidutandukanya n’Imana. Ibyaha bigomba kwaturwa maze ubuntu bw’Imana bugakorera mu mutima mu buryo bwimbitse.” AG 139

“Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.” Luka 17:4

Kutaninira umutimanama 

 “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima”. Abaheburahyo 3:7, 8. AG 202

“Umutimanama ni ijwi ry’Imana ryumvikanira  mu mpaka rigirana n’ibyo kamere muntu irarikira. Iyo umutimanama urwanijwe bibabaza Umwuka wera.   

 Abantu bafite ubushobozi bwakora ibyo Umwuka wera yifuza; ubushobozi bwo guhitamo barabwifitiye. Bemerewe umudendezo wo kwikorera icyo bashaka. Mu izina ry’Umucunguzi wacu n’Ubuntu bwe bashobora kuba abantu bumvira cyangwa bagahitamo kutumvira bakazagerwaho n’ingaruka zabyo.   

Imana iradusaba kumvira ijwi ry’inshingano mu gihe haba hari andi majwi atuzengurutse aduhatira kutaryumvira.  Kugira ngo tubashe gutahura ijwi rivuye ku Mana bisaba ubwitonzi bwinshi. Turasabwa guhangana n’ibyo kamere yacu irarikira kandi tukabinesha maze tukumvira ijwi ry’umutimanama tudasīgānye na ryo cyangwa ngo turisabe imishyikirano kugira ngo ubwira bwaryo budaceceka maze  ubushake n’ibyifuzo bya kamere bikiganzura. Ijambo ry’Imana ritugeraho twese abatararwanije Umwuka wayo ngo tumaramarize kutaritegera amatwi no kuryumvira.  Iri jwi ry’Imana ryumvikanira mu miburo, inama no gucyahwa. Ni ubutumwa  bw’Imana bw’umucyo ku bana bayo. Niba dutegereje ko iryo jwi rizarushaho  guhamagara cyane kandi hakaboneka agahe n’amahirwe aruseho, umucyo uzigendera dusigare mu mwijima.  

Uguhendahenda k’Umwuka w’Imana kwirengagijwe uyu munsi bitewe n’umudamararo cyangwa ibyo turarikiye, gutuma Imana tuyitera umugongo kandi ejo hazaza ntikongera kugira imbaraga yemeza cyangwa ngo ikabakabe umutima. Kubyaza umusaruro amahirwe dufite ubu, dufite umwete n’umutima w’ubushake, ni yo nzira imwe rukumbi ituma umuntu akurira mu buntu kandi akamenya ukuri. Nti tukigere twibagirwa ko buri wese ku giti cye ahagaze imbere y’Uwiteka Nyiringabo; ntibikwiye ko tubonekwaho n’ijambo, igikorwa ndetse n’igitekerezo cyakomeretsa uhoraho…Iyaba twamenyaga ko aho turi hose tuba turi abagaragu b’Isumbabyose, twakwigengesera biruta uko tubikora; imibereho yacu yose nituyibonemo ubusobanuro no kwera bitigera bitangwa na rimwe n’icyubaho cyo mu isi. 

Intekerezo zo mu mutima, amagambo yacu na buri gikorwa cyo mu mibereho yacu, bizatuma imico yacu irushaho gutungana niba twiyumvamo ko igihe cyose tuba turi imbere y’Imana.  Reka intero y’imitima yacu ibe iyi ngo: “Dore Imana iri hano.”  Ubwo ni bwo imibereho izatungana ikabonera, imico ntizarangwamo ikizinga maze ubugingo bwegere Imana.” AG 202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*