Ibiheruka
AMADINI

KWIFATANYA N’AMADINI YAYOBYE

Share

“Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. (2 Abakorinto 6:14-16)

“Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bali, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli. No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.” (Yeremiya 23:13-15)

“Bamwe bazakora ibishoboka byose kugira ngo bapfobye itandukaniro riri hagati y’Abadvantisti b’Umunsi wa Karindwi n’abaruhuka umunsi wa mbere w’icyumweru. Mu izina ry’abadivantisti b’umunsi wa karindwi nabonye itsinda ry’abantu batangaga inama bavuga bati: tureke kuzamura cyane ibendera ritugira ubwoko bwihariye, kuko atari uburyo bwiza bwatuma ibigo byacu bigira intsinzi.  Nyamara iki si cyo gihe cyo kumanura ibendera ryacu ngo duterwe isoni n’ibyo twizera. Iri bendera ridutandukanya n’abandi rivugwa muri ay’amagambo ngo: Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu” (Ibyahishuwe 14:12). Rigomba kwamamazwa mu isi yose kugeza ku iherezo ry’igihe cy’imbabazi. Niba dusabwe gukuba umwete wacu duteza umurimo imbere mu birere bitandukanye ntabwo tugomba gutwikira kwizera kwacu ngo dukunde twemerwe. Ukuri kugomba gushyīrwa imitima irimbuka; turamutse tuguhishe mu buryo ubwo aribwo bwose, twaba dusuzuguye Imana, amaraso y’iyo mitima akazaba ku myambaro yacu.” (Témoignages, vol. 2, p. 493-494; 6T, 144)

« Satani yigaruriye burundu amadini…. Mu kumvikana k’ukuri mu mbaraga zako, nk’uko kuri muri Yesu Kristo kwateye intugunda mu bantu b’isi, kandi bidatinze kuzatuma habaho akarengane. » (PE –EW, Inyandiko z’ibanze, p. 273.)

“…Ubwigomeke burwanya amategeko y’Imana buzaba bumaze kugera ku rugero rwuzuye. Ariko umuyobozi nyawe w’uko kwigomeka ni Satani wigize nka marayika w’umucyo. Abantu bazahendwa ubwenge, bazamuramya mu cyimbo cy’Imana, bamuhindure nk’Imana. Ariko Imana ishobora byose izatabara irwane n’amadini yahakanye yihuriza hamwe kugira ngo yerereze Satani, kandi iri teka rizacibwa ngo:  “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriweho rigusohoyeho!” (Ibyahishuwe 18:11; Témoignages aux Pasteurs, p. 59; TM, p. 62)

“Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara’.” (Zefaniya 1:12)

“Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero y’Abaprotestanti ari igihamya kidasubirwaho ko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere habaho guhuza mu myizerere; nyamara mu myaka ishize, mu matorero amwe n’amwe ya giprotestani harimo umuvumba ukomeye uberekeza ku ihuriro rimwe rishingiye ku ngingo zimwe zo kwizera. Kugira ngo ubwo bumwe bugerweho birinda kujya impaka ku ngingo badahuzaho n’ubwo Ijambo ry’Imana ryaba riziha agaciro. Mu kibwiriza Charles Beecher yabwirije mu mwaka 1846 yaravuze ati: “urugaga rw’abagabura b’amatorero abwiriza ubutumwa ya giprotestanti ntiruri munsi yo kuramya icyubahiro cy’umuntu gusa ahubwo banapfukamye imbere y’imbaraga y’ubushukanyi. Mbese si ko byari bimeze i Roma? Ese amateka yaho ntiduhora tuyasubiramo? Bidatinze imbere yacu tugiye kuhabona iki? Inama rusange, ihuriro ry’isi yose, urwiyunge rw’amadini n’indongozi imwe.” Ibyo nibimara kubaho hazaba hasigaye intambwe imwe gusa ngo bagere kuri ubwo bumwe, ari yo gukoresha agahato.” (TS, p. 481; GC, 444-445)

Abaprotestanti bavugwa aha ni abantu bose bitwa ko bahakana kandi bakanarwanya  inyigisho za Roma, nk’uko na Yesu yarwanyije inyigisho z’Abayuda na we akitwa Umuprotestanti.

“Kristo yari Umuprotestanti. Yahakanye arwanya imisengere y’ubunyamuhango y’ishyanga ry’Abayuda banze inama yabacyahaga ivuye ku Mana. Yababwiye ko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu, kandi ko ari indyarya n’abishushanya. Nk’ibituro bisizwe ingwa, bari beza inyuma ariko imbere buzuyemo umwanda no guhindana. Abagorozi batangirira kuri Kristo n’intumwa ze. Barasohotse batandukana n’iyobokamana y’imigenzo n’imihango. Luteri n’abayoboke be ntibigeze bahimba idini y’ubugorozi. Icyo bakoze gusa, barayiyobotse nk’uko yashyizweho na Kristo n’intumwa ze….” (RH, June 1, 1886)

Urumaze iminsi ruhinyuza intwari. Abaprotestanti batangiye barwanya Ubupapa basoza babuyobotse. Abadvantisti batangiye barwanya Ubupapa n’Ubuprotestanti bwayobye, none akazuyazi gashoje kinjiye mu rugaga rw’amadini yayobye. Kwiyunga na yo binyuriye mu rwiyunge mpuzamatorero, kwifatanya na yo mu nyigisho no guhuza icyerekezo mu guhindura Bibiliya, iyi ni yo ntambwe bagezeho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*