Ibiheruka
russie-igisasu-satan-2

KUMENYA UBUHANUZI

Share

 

“Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandukrira mu mitaima yanyu. Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu…” (2 Petero 1:19-21) “Kandi arambwira ati ‘Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi’.” (Ibyahishuwe 22:10)

“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),…” (Matayo 24:15)

Kumenya ubuhanuzi bikura umuntu mu rujijo, bikamurinda kudamarara no gufatanya n’abahakanyi. By’umwihariko, ubuhanuzi bwa Matayo 24:15 bufite byinshi buvuga, ariko bikagenda bisohora mu bihe bitandukanye.

a) Ikizira gihagaze Ahera, ni ingoma ya Roma Mpagani, igihe ingabo zayo, mu mwaka wa 70 nyuma ya Kristo, zinjiye i Yerusalemu no gusenya urusengero rwaho. Icyo gihe ikizira cyari Roma Mpagani, naho Ahera hari urwo rusengero.

“Urusengero rumaze gusenywa, umujyi wose ntiwatinze gufatwa n’Abaroma. Abatware b’Abayuda bakimara gusiga iminara yabo ikomeye, Titus yasanze bayivuyeho. Amaze kuyitegereza atangara, ahamya ku mugaragaro ko ari Imana iyimushyize mu maboko; amagare ye y’intambara ntiyari gushobora kuyifata. Umujyi n’urusengero bihanagurwaho, Ahera cyane hasigara hahingwa nk’umurima. Ubwicanyi bwakozwe mu kuhafata bwahitanye Abayuda barenga miliyoni.” (Tragédie des siècles, p. 35)

b) Mu gihe cy’imyaka yo hagati (Moyen Age), ari na cyo cy’Itorero rya Tuwatira (Ibyahishuwe 2:18-29), hasohoye amagambo yo muri Daniyeli 8:9-12 avuga ngo “Kuri rimwe muri ayo mahembe hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini… Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n’inyenyeri zimwe ribihugunya hasi rirabisiribanga. Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo (Yesu), rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka… Iby’ukuri ribijugunya hasi…” “Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy’umurimbuzi… Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana? Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.” (Daniyeli 11:31, 36).

“Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.” (2 Abatesaloniki 2:3-4) —Urusengero  ni Itorero ry’Imana: 1 Timoteyo 3:15).

Iyi mvugo ya gihanuzi ihishukira neza mu mikorere y’Itorero Gatolika munsi y’ubuyobozi bw’Ubupapa. Bemeje ku mugaragaro ko Papa ahagarariye Imana ku isi, ko afite ubushobozi mu ijuru, mu isi n’ikuzimu. Yiyita izina ry’Imana ubwayo “Data wa twese” (Pape—Pope, Saint Père), kandi ngo ni umusimbura wa Yesu “Vicaire du Fils de Dieu –Vicarius Filii Dei”. Barwanyije amategeko y’Imana, bakuramo itegeko rya kabiri, bahindura irya kane, bafatanije na Leta zo mu isi, bica ku mugaragaro abarengera iby’Imana.

“Mu kinyejana cya 11, imigambi y’Ubupapa yarakuze cyane, ubwo Geregori wa 7 yamamaje “Kutibeshya kw’itorero ry’i Roma”. Yahamije ko hakurikijwe Ibyanditswe itorero ritigeze riyoba kandi ko ritazigera riyoba. Nta gihamya na kimwe cyo mu Byanditswe cyaherekezaga ubuhamya bwe. Uwo Mupapa w’ubwibone, yiheshaga n’ubushobozi bwo gukuraho Abami b’Abami (Empereurs); ahamya ko icyo avuze kidashobora kuvuguruzwa, kandi ko afite ubushobozi bwo kuburizamo imyanzuro ya bose.” (Tragédies des siècles, p. 37-38). Ubwo na bwo ikizira cyari gihagaze ahera. “Ubisoma abyitondere”.

c. “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami bumi batarima, ariko bahabwa butegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe. Abo bahuje inama baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo. Bazarwanya umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.” (Ibyahishuwe 17:12-14) “Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo mu munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” (Ibyahishuwe16:13-14) “Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati ‘Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?’… Abari mu isi yose bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” (Ibyahishuwe 13:4, 8).

Ubuhanuzi buvugwa muri iyi mirongo, ni ubw’igihe cy’imperuka. Icyo gihe cy’imperuka kiri mu mpanda ya 7 (Ibyahishuwe 11:15-19). Gisohoramo ibi bintu bitatu: urubanza rw’Imana, kugwa kwa Babuloni n’ikimenyetso cy’inyamaswa.

“Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho. Nuko uhunga urusaku rw’ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z’isi zikanyeganyega.” (Yesaya 24:17-18)

Inkuru y’impuruza iteye ubwoba ivugwa na malayika wa gatatu, ni itanga uyu muburo ngo: “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igisyhushyanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza…” (Ibyahishuwe 14:9-10).

“Inyamaswa ivugwa ni Ubushobozi bwa politiki bwihishe mu Bupapa. Naho igishushanyo cy’Inyamaswa ni ishyirahamwe ry’ibihugu ryifatanije n’iry’amadini, urwiganwa rw’iki gihe rw’ishyirahamwe rihuza politiki n’iyobokamana ryo mu gihe cy’imyaka yo hagati. Ni igikoresho cy’ubutegetsi bw’igitugu bwitwaje iyobokamana.

“Amakuba aheruka aradusatiriye, buri muntu wese arahamagarirwa kwihitiramo uwo azayoboka. Iyo ntambara izaba ishingiye hagati yo kumvira amategeko y’Imana no kumvira ay’abantu. Inyamaswa na yo izishyiriraho urufatiro rwayo rw’ubutegetsi butagira umupaka, inyamaswa ya mbere yo mu Byahishuwe 13, ishyiraho itegeko ryo kuruhuka ku cyumweru. Naho iya kabiri igahatira abari mu isi gushyirwaho ikimenyetso ku ruhanga cyangwa ku kiganza: icyumweru kigahabwa agaciro nk’ak’Isabato ya Bibiliya.” (L’Histoire du Salut, p. 386-387)

“…Gusenga ibigirwamana na n’ubu biriho nk’uko byahozeho mu Isirayeli ya kera mu gihe cya Eliya, n’ubwo bifite indi shusho. Ikigirwamana kigizwe na benshi mu banyabwenge b’iyi si, ikigirwamana cy’abacurabwenge, abasizi n’abanyamakuru, imana z’amahuriro y’ab’isi, ay’ibigo by’amashuri na za kaminuza, na bimwe mu bigo bya Tewolojiya, na byo ntaho bitandukaniye na Baali, imana-zuba y’Abanyakanaani.” (Tragédie des s., p. 633)

“Ab’inkoramutima za Papa, bafata ibitangaza nk’ikimenyetso kiranga idini y’ukuri, bazafatirwa bitagoranye mu nshundura z’iyo mbaraga ikora ibitangaza, kandi Abaprotestanti, baretse ingabo y’ukuri, na bo bazayobywa. Abaromani, Abaprotestanti n’abakunda iby’isi na bo bazemerana ihubi imigenzo yo kwera kw’inyuma, maze muri ubwo bufatanye bazabonamo intambwe idasubirwaho yo kwihanisha isi n’umuseke w’ikinyagihumbi bamaze igihe bategereje.” (Tragédie des Siècles, 638)

“Binyuriye mu kuramya imyuka y’abapfuye, Satani yigaragaza nk’umugiraneza w’abantu: akiza abarwayi kandi akereka abantu ko ateganyiriza isi gahunda y’iyobokamana risumba ayandi. Ibyo akabifatanya no kurimbura. Ibishuko bye biri kuroha imbaga y’abantu mu irimbukiro binyuriye mu kutirinda, gukura ubwenge mu gitereko akoresheje irari, maze akanifashisha amakimbirane n’ubugome. Abakundisha intambara ikangura ubuhahara, maze ingaruzwamuheto ze zasinze ibibi n’amaraso akazisunikira mu irimbukiro ry’iteka ryose. Ashora amahanga mu ntambara kugira ngo abuze abantu kwitegura guhagarara badatsinzwe ku munsi w’Uwiteka.” (Tragédie des siècles, p. 638)

Ikizira cy’umurimbuzi, cyamaze kongera guhingutsa umutwe. Inyigisho zirwanya Isabato n’amategeko ayikuraho rurageretse. Amashyirahamwe ya za Leta n’ay’amadini amaze gukomera. Inkuru z’i Roma ziri gukora impinduramatwara zikomeye. Imiyaga ine iri hafi kurekurwa. Igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana ihoraho na cyo cyaratangiye. Malaika wa gatatu ni we ushinzwe uwo murimo, kandi yatangiye kurangurura ijwi rye (Ibyaduka, p. 18; Ezekiyeli 9:2-4, 11). Inyamaswa n’igishushanyo cyayo biri gutegura ingengabihe ntarengwa.

Impumeko y’umwuka mubi w’amadini yayobye, ni Bibiliya mpimbano—Bibiliya mpuzamatorero (Ibyahishuwe 13:15-17), inyuranye na Bibiliya yera, mu mirongo myinshi nka Daniel 7:25; 11:36-37; Yobu 38:36; Itangiriro 1:26; 6:1-2; Yobu 13:15; Ibyahishuwe 13:10; 13:1; 14:4-5; Umubwiriza 11:1; Abefeso 2:5; Abafilipi 3:15-16; 2:16; Matayo 23:2; Indirimbo ya Salomo 6:4, 10.

Sodomu ya none na yo iri guhiganwa mu mabi. Ushatse wakwitegura ugifite uburyo n’igihe! “Ubisoma abyitondere!”

Uburaya bwiteguye gushyigikira Ubupapa, Amerika yiteguye guhata isi ngo iruhuke icyumweru, amadini na yo yiteguye kwigisha ibinyoma no kubirengera yishingikirije ku mbaraga za Leta.

Uburangare bw’ab’isi buzabatera kutamenya kuvangura amajyambere avanze n’imperuka, bagatembanwa n’umuvumba.

Abigisha mwese, murabe maso, muhagarare ahirengeye muburire isi. Bizera, nimwubure amaso murebe ikirengarenga cy’ubuhanuzi. Basore namwe nkumi, nimuve mu nzira, mudahitanwa n’umuvumba w’isi. Babyeyi, iki si igihe cy’ibirori, ahubwo ni igihe cyo kuririra no gusengera imiryango yanyu igeze habi ku mānga.

“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.” (1 Abatesaloniki 5:23-24)

2 Ibitekerezo

  1. Narimo nsoma ubuhanuzi ( Matayo 24:15), ngira ukibazo nuko mwanditse ngo:" Ahera cyane hasigara hahingwa nk’umurima". None c Yesu amaze kubambwa kuri iyi si hari hakiri ahitwa " AHERA CYANE"?

     

    Imana ibahe umugisha.

    • hari hakiriho mu bigaragara ariko ubwiza bw Imana bwarahavuye, imirimo yo yarakomeje ariko itakigira akamaro.wibuke ko abayuda bakomeje gutamba batifuza ko ubutambyi buvaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*