Ibiheruka
kubahana

Kubahana

Share

"Buri wese agomba guhagarara mu kivi cye no mu mwanya we, agakora umurimo we. Buri muntu ku giti cye muri mwe imbere y’Imana agomba gukora umurimo ukomeye wera kandi wagutse kubw’iyi minsi iheruka. Buri wese agomba kwikorera uburemere bwe bw’inshingano.  Imana irategura buri umwe wese ngo akore umurimo ashinzwe, kandi buri wese agomba kubahwa agahabwa agaciro nka mwene data watoranijwe n’Imana, ndetse w’ingenzi mu maso yayo.  Ntihagomba gutoranywa umuntu umwe ngo abe ariwe wikubira igenamigambi n’uburyo byose ngo abandi basigariraho. Iki nigikorwa, hazakorwa amakosa; amakosa ahoraho azabona umwanya.  Hazakorwa ibibi, aho gusohora ku bushake bw’Imana,.  Ntihakagire n’umwe muri mwe ugirira ubwoba abandi, ngo kuko bazagira imyanya yo hejuru. Hatabayeho kubogama cyangwa uburyarya rero buri wese agomba kwakirwa.

Imikorere imeze ityo ntihabwa buri mukozi wese, kubw’iyo mpamvu mukeneye kugishanya inama, muri uwo mudendezo no kwiringira bigomba kuba mu bakozi b’Imana. Bose bakeneye kugabanya kwiyumvamo ko hari icyo bari cyo, maze bakagirira icyizere gikomeye ufite ububasha mu gutanga inama akamenyera iherezo mu itangiriro.

Nimwubahana, muzubaha Yesu Kristo.  Ntimugomba kugaragaza ukubogama, kuko Imana itabogama mu bo yatoranije.  Iravuga iti: "Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora, ahubwo mbise inshuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje." Iki nicyo cyizere Imana ishaka ko mu garagarizanya.  Nimuramuka mudakoze iki, kiruta ibyo mwakoze munararibonye yanyu itambutse, ntimuzagendera cyangwa ngo mukorere ku mabwiriza y’umwuka w’Imana.  Imana yari kubahuriza hamwe mu murunga unejeje w’ubufatanye.  Nk’abakozi b’Imana, mugomba kubwirana igenamigambi ryanyu. Izi gahunda zikitabwaho binyuriye mu masengesho no kwitonda; kuko Imana izashyira ku ruhande abadakora iki kintu maze basitare ku kwibwira k’ubwenge bwabo no gukomera kwabo guhanitse…..

Umuntu umwe ntagomba gutekereza ko ubwenge bwe bwarenze urugabano rwo gukora ikosa iryo ari ryo ryose. Iyaba inshingano ibitegeka ityo, Imana yagakundwakaje bihanitse uko guca bugufi kuzamuyobora ku kuba umugaragu wa bose.

Ariko mu gihe ugomba gukunda nka bene so, ugatekereze ubugingo ku bubingo, umutima ku mutima, imibereho ku mibereho wowe ubwawe ugomba kwegamiza uburemere bwawe bwose ku Mana.  Izakubera umufasha. Ntabwo inezerwa igihe mwishingikirizanyaho mushaka umucyo ubwenge ndetse icyerekezo. Uwiteka agomba kuba ubwenge bwacu.  Tugomba kumenya ubwacu ko ariyo gakiza kacu no kwezwa kwacu.  Niwe tureba, kandi niwe twiringira.  Azatubera umufasha uhoraho buri gihe tumukeneye.

Uko inshingano zacu zaba zingana kose mu mashami yose y’umurimo ujye wibuka ko Imana ariyo muyobozi usumba byose. Ntugomba kuyivaho ngo utekereze ko wihagije. Mwahengamiye cyane mu kwipima ku bandi muri mwe no kujya mwigereranya umwe kuw’undi, maze mugaha agaciro uburemere bw’umurimo wanyu.  Mbese uzibuka ko igereranya ryawe rishobora gutandukana byihabya n’ibyukuri. Umwanya cyangwa urwego sibyo Imana ireberaho.  Yita ku ngano y’umwuka wa Shobuja ukunda, n’uburyo umurimo wawe ugaragaza gusa na Kristo.–Letter 49, 1897 (Sept. 1897, To Brn. Daniells, Colcord, Faulkhead, Palmer, Salisbury)." Ayamagambo yakuwe mu gitabo cyitwa: Christian Leadership (1985) ChL. page 39-40

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*