Ibiheruka

KUBAHA ABATURUTA UBUKURU

Share

"Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka." Abalewi 19:32

“Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, Kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.” Imigani 20:29

“Imana yategetse ko hakwiriye kubahwa cyane cyane abasaza. Iravuga iti:Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.” Imigani 16:31

Bivuga iby’intambara zarwanywe, no kunesha kwabayeho; iby’imitwaro yahetswe n’ibishuko byarwanijwe. Bivuga iby’ibirenge birushye bigeze hafi yo kuruhuka, n’iby’imyanya yenda kubamo ubusa vuba. Mujye mufasha abana gutekereza ibyo, bazorohesha inzira y’abasaza ubupfura no kubaha, kandi bazazana ubuntu n’ubwiza mu mibereho yabo ya gisore nibita kuri iri tegeko ngo: ‘Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza.” Abalewi 19:32 CCh 201

“…Hari benshi b’imitwe itamirijwe uruyenzi rw’imvi Imana yubahira ko barwanye intambara nziza kandi bakarinda kwizera kwabo.” 14MR 57

“Hari abagabo Imana yamagaye baruhiye mu murimo imyaka myinshi, bahora biteguye gutanga igitambo cyose gisabwa no guca mu kaga n’ibirushya kugira ngo bamenyekanishe ukuri mu isi. Kubera imikorere yabo myiza bagerageje guhanagura urukozasoni abaka bari barasize ku murimo w’Imana. Bararwanijwe mu buryo butandukanye, bakora amanywa n’ijoro ngo barengere kwizera kwacu kugira ngo umucyo w’ukuri wamamazanywe kurabagirana kwawo kandi utangwe mu buryo bwemeza bugatsinda abawurwanya. Imiruho idatuza n’ibigeragezo baciyemo kubera kwizirika ku murimo w’Imana, byatumye ku mitwe yabo huzura imvi imburagihe. Ariko ntabwo baruhiye ubusa. Imana yumvise amasengesho yabo agurumana n’imibabaro bagize ubwo bashakashakaga ukuri ngo bakubwire bagenzi babo. Yabonye kwitamba  kwabo kandi izabagororera ibihwanye n’imirimo bakoze.” TE vol 1p.188

Basore, hakenewe ubushishozi bwimbitse budufasha kwigāna abakoze ibyiza no guhunga ababuragije itorero bameze nka Nikolawo umwe mu badiyakoni ba mbere wayobye agaserereza itorero. Ibyakozwe 6:5; Ibyahishuwe 2:6

“Numvise mpatiwe kubwira bene data bageze mu zabukuru nti mugendere  imbere y’Imana mwicishije bugufi. Ntimukabe abarezi ba bene so. Musohoze umurimo mwahamagariwe muyobowe n’Imana ya Isirayeli. Ingeso yo kunenga iteje akaga gakomeye benshi muri mwe. Bene so munenga bahamagariwe kwikorera inshingano mutashobora; ahubwo byari byiza ko mubabera inyunganizi. Nimubishaka hari umurimo w’igiciro cyinshi muzakora  mubwira ab’ubu inararibonye yanyu y’ahashize igihe mwakizaga imitima. Nta numwe wo muri mwe Imana yigeze ishinga umurimo wo gukosora no gucyaha bene se wenyine.Mufatanye na bene so kumenya Imana. Mugirire impuhwe abikoreye inshingano ziremereye kandi mubatere akanyabugabo uko mushobora kose. Mugerageze kuvuga rumwe kandi mube mu bumwe, ntimukavugurazanye ngo bibyare amacakubiri.” Ev 106,107; RY 74.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*