Ibiheruka
cv

KIMWE MU ICUMI AMATURO N’UBWITANGE

Share

Inama zihabwa umuntu wese ushaka gukiranukira Imana mu byo yamuhereye ubuntu :

Muri Malaki 3, Imana iratubwira ko ibyo dutunze byose tubikesha Imana… Byose ni ibyayo, … Nk’uko Imana yabujije Adamu na Eva kurya ku giti kimenyekanisha ubwenge, na n’ubu iracyakora ityo. Iduha ubutunzi bwayo bwose, ariko igategeka ko tugena kimwe mu icumi cyabyo, ngo ubwami bwayo bujye mbere. Ni icyo gushyira mu bubiko bwayo. Ni icyayo, ni umutungo wayo… (Témoignages, V3, p. 40-41).

Buri wese agomba kwibuka ko iby’Imana bigomba kurutishwa ibindi. … dukurikije amasezerano yagiranye n’umuntu. Yatugize abacungamitungo, kandi ku byerekeye kimwe mu cumi cy’ibyo Imana yaduhaye, yaravuze iti „NI ICYANJYE“. Tugomba rero kukiyiha… ni icyera cyane, … si icyo kunezeza irari ry’umuntu…

Iyaba buri mwana w’Imana yatangaga icya cumi cye, agaha Imana umuganura w’ibyo yungutse, amafaranga ntiyabura; ahubwo yakuzura mu bubiko bwayo. Nyamara kandi itegeko ry’Imana ryarasuzuguwe, ibyo Imana ifiteho uburenganzira ntibyahabwa agaciro… (Tém., Vol.3, p.38-39).

Imana rero ni yo yategetse umuntu kuyiha ibyayo. Iyo nshingano yagaragajwe neza ku buryo abagerageza kuyirengagiza nta mpamvu yabo izemerwa. Abantu bibwira ko atari inshingano yabo baba bahamirije mu maso y’ijuru, ay’Itorero n’ay’isi, ko badashaka kuzirikana ukuri kwahishuwe neza. Baba BATINYA KO NIBUBAHIRIZA IBYO IMANA YAGAMBIRIYE, IMITUNGO YABO IRI BUGABANUKE. Mu gukunda amafaranga kw’imitima yabo yihugiraho, baba bashaka kugumana imitungo yose, igishoro n’inyungu babibonyeho, kugira ngo babyikoreshe-reze ku giti cyabo.

«… Icya cumi mwafatiriye, cyari icyo gushyigikira aba-garagu banjye bazajya kubwiriza ubutumwa ku bakiri mu mwijima. Igihe ibyanjye mwabikoreshaga ku bwanyu bwite, imitima yavukijwe ibyo nari narayigeneye. Mwagombaga kumpamiriza ubudahemuka bwanyu, ariko ntimwabigendeyeho. Mwaransahuye, mwigaruriye ibyari ibyanjye. « MURAVUMWE » (Témoignages, Vol3, p.41- 42)

Akandi gahe :

Imana… yongeye guha agahe abakoze ubwo bugome. Iti “Nimungarukire, nanjye ndabagarukira.” Nyamara barabaza bati “Tuzagaruka dute ?” Bakoresha imitungo yabo ngo binezeze kandi biheshe icyubahiro, nk’aho ibyo batunze ari ibyabo, ntibamenye ko ari indagizo. (Témoignages, Vol3, p. 42)

…Isi yose irasahura Uwiteka. Amafaranga Imana yabaragije, abantu bayatagaguza mu kwaya, mu mikino, mu minsi mikuru n’ibinezeza biteye ubwoba. Nyamara Uwiteka aravuga ati “Nzabegera nce urubanza” (Malaki 3:8,9,5). Bose bazaba bagomba kwisobanura ku munsi ukomeye, ubwo buri wese azahabwa ibihwanye n’ibyo yakoze” (Témoignages, Vol3, p.42-43)

Urimo amadeni ntagomba kwigarurira iby’Uwiteka. Agomba kumenya … ko iyo anyereza ibyayo, aba arakaza uwabimuhaye. Yagombye kwegurira Imana ibyo atunze byose, nyamara abarwaho imyenda ibiri iyo anyereje umugabane w’Imana agira ngo yishyure imyenda yishyizemo. “NI UMUHEMU KU MANA”, ngayo amagambo yanditse imbere y’izina rye mu bitabo byo mu ijuru. Afitanye urubanza n’Imana … Urakaza Imana wese aba abiba irari rizamuvutsa ijuru. (Tém. 3, p.45-46)

Umurimo ni uwacu :

Niba harigeze kubaho igihe cyo kwitanga, icyo gihe ni iki. Abatunze amafaranga bagomba gusobanukirwa ko iki ari igihe cyo kuyakoresherezamo Uwiteka…Ibinezeza, kwihugiraho, imirimbo y’ibikoresho, gukuza irari ry’ubupfu ry’abana. Ayo amafaranga ni ay’Uwiteka, azayabaryoza.

Gushyigikira umurimo cyangwa kuzigamira Satani

"Ubwoko bw’Imana burahamagarirwa gukora umurimo usaba amafaranga n’ubwitange… Imana irasaba kuyikorera umurimo ushyitse ukomatanyirije hamwe ubwitange bwuzuye bw’umutima, ubw’umwuka (roho), ubw’intekerezo (esprit) n’ubw’imbaraga zacu.“ (Ibihamya, vol. 3, p. 39).

Utabitsa mu bigega by’Imana, aba abitsa mu bya Satani. Ikintu cyose kidashyizwe mu murimo w’Imana cyerekezwa mu wa Satani. Umwami aradusaba ko imitungo aduha yakoreshwa mu kubaka umurimo we… (Témoignages, vol. 3, p. 39-40)

Imana ntifite igitekerezo cyo kwiyizira ku isi ngo izane izahabu n’amafaranga (ifeza) kugira ngo iteze imbere umurimo wayo. Iha abantu imitungo, ikabasaba gusunika umurimo wayo batanga impano n’amaturo …Imana iramburira ikiganza cyayo ku bya cumi, impano n’amaturo igira iti « Ibyo ni ibyanjye. Mu gihe nabaragizaga imitungo yanjye nahamije ko umugabane umwe ugomba gukemura ibibazo byanyu, maze undi mugabane nkawuhabwa. » (Conseil à l’économe, p. 50)

Mu gihe murundanya umusaruro wanyu kandi mugahunika ibyanyu mu bigega byanyu kugira ngo mwikemurire ibibazo byanyu bwite, mbese mujya mutekereza guha Imana icya cumi gishyitse ? Mbese muyiha impano n’amaturo kugira ngo umurimo wayo udakomwa mu nkokora? Mbese mwaba mwaributse imfubyi n’abapfakazi? Iryo ni ishami ry’umurimo ritagomba kwirengagizwa na rimwe.

Umugabane w’Imana :

Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe. N’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe. (Imigani 3 :9-10)

Icya cumi cy’ibyo twungutse byose, ni icy’Uwiteka. Yaracyiteganyirije ngo gikoreshwe umurimo wayo. Ni icyera… Kubyirengagiza cyangwa kwibwira ko uzagitanga ku wundi munsi bituma Imana ikwinubira. Iyaba abitwa abakristo bose bakiranukaga mu cya cumi cy’Imana, ububiko bwayo buba bwuzuye. (Conseil à l’économe, p. 71). Mu byo twungutse byose, twagombye mbere ya byose kubanza gukuraho iby’Imana (C. E., 72)

Ntihakagire n’umwe ugera mu bihe bimukomereye ngo yigurize ku mafaranga yagenewe iby’Imana agira ngo ayikoreshereze, ashyitsa umutima hamwe yibwira ko azishyura ayo mafaranga hanyuma. Byaba ngombwa ahubwo ko wagabanya ibyo ukeneye bikagendana n’ibyo ubasha kubona, ukabaho ukurikije ubushobozi ufite, aho gukoresha amafaranga y’Uwiteka mu mishinga y’iby’isi (Conseil à l’économe, p. 84)

MBERE YO KUGIRA IBYO UKORA BYOSE, BANZA IBY’IMANA :

…Buri wese agomba buri gihe kugaragaza agaciro k’ibyo yungutse, bibonekamo imigisha y’Imana, maze agakuramo icya cumi kugira ngo akigenere Uwiteka… Igihe icya cumi kimaze gushyirwa iruhande, impano n’amaturo byongerweho “hakurikijwe umutungo” wa buri wese.

Imigani 3:9, hatwigisha ko tutagomba gukoresha amafaranga yacu mu byacu ngo maze tuzanire Uwiteka ibisigazwa, kabone n’ubwo icyo cya cumi cyaba gishyitse. Umugabane w’Imana ni wo ugomba kuba uwa mbere mu gushyirwa iruhande (R&H, 4 février 1902, Conseil à l’économe, p. 86)

Ntitugomba guha Imana ibisigazwa by’imitungo twabonye, ari uko turangije gukemura amakene yacu ayo ari yo yose, ahubwo mbere ya byose, tugomba kubanza gukuraho iby’Imana. Abenshi babanza gukemura amakene yabo n’iby’ibinezeza bitari iby’ibanze, maze Imana bakayisigariza uduhumbahumbano tw’udusigazwa (glanures), iyo na two dusagutse. (R&H, 16 mai 1882 , Conseil à l’économe, p. 86). … Byose ni ibye. Nta cyo wari kugira cyo gutanga, iyaba atari we wabanje kuguha byose.

Kwikunda kwigaruriye ibyari iby’Imana. Gusenga ibigwirwamana, ni ukugira ubuhahara burenze urugero bwo gukunda ingwize. Abantu bihariye ibyo Imana yabatije, nk’aho ari ibyabo, bagira ngo bikorere ibibanezeza. Iyo babashije kurundanya amafaranga bibwira ko ubutunzi bwabo bubahesha agaciro mu maso y’Imana. Ni ukwibeshya, ni umutego wa Satani… Nta nyungu zitava ku byo washoye. Igishoro mwagihawe n’Imana.

…Mu buryo rusange, ntabwo mu Bategereje kugaruka kwa Yesu habuzemo ubushobozi. Nyamara benshi muri bo ntibasohoza inshingano bahawe mu kwifatanya n’Imana na Yesu mu gukiza imitima… Ibibembe byo kwikunda (kwihugiraho) byanduje Itorero. Umwami Yesu Kristo ararivura iyo ndwara, nibemera kuyivurwa. Umuti w’ibyo bibembe uboneka mu gice cya 58 cy’igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. (R&H, 10 décembre 1901, Conseil à l’économe, p. 90-91). Kwigarurira iby’Uwiteka … ni ukwiyangiriza ubwenge no kwinangira umutima.

Kwiba Imana ni cyo cyaha cy’ubugome gikomeye kurusha ibindi umuntu abasha gukora, nyamara kandi icyo cyaha cyabaye gikwira kandi gikorwa kenshi.

Buri faranga (buri dolari) wiba riragushinja :

…Kugenza utyo uba ubeshya Imana, kandi ikirego cya buri faranga wibye kiri mu bitabo byo mu ijuru (R&H, 23 décembre 2003, Conseil à l’économe, p. 92)

Hari benshi batazigera bahabwa umugisha keretse gusa babanje kwishyura Imana icya cumi bari barafatiriye. Imana irabategereje ngo mucungure igihe cyashize… Birakwiriye ko abari barafatiriye icya cumi basubiza amaso inyuma kandi bakazanira Uwiteka ibyo bari baribye mu murimo wayo. Murihe byose kandi muture Imana ituro ry’uko muri amahoro. (Yesaya 27:5)

3 Ibitekerezo

  1. Yooo! Mbega umucyo mubashije kutugezaho!! Yewe nta mahoro yabanyabyaha koko!!! Ibi nibyukuri rwose.uriganya 1:10 ukagendeshya byinshi rwose ! Gusa twagiye ducika integer bitewe nuko abayobozi bamadini bagiye bakoreshya nabi cyane(munyungu zabo bwite nimiryango yabo) amafaranga bahabwa bityo nabo ubwabo bakayagambaniranamo .

    • Ivugura nubugorozi umunsi numvise ubutumwa bwanyu byaranyubatse rwose nubwo nkirwana na kamere ariko ubutmwa butambuka haba mymajwi cg munyandiko ndetse nindirimbo byose biranyubaka rwose ubu nzi neza ko iminsi umwe ntazi nzahinduka icyaremwe gishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*