Ibiheruka
KIMONYI

ITORERO KU RUGAMBA

Share

“Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati ‘Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigīrwa impaka.” Luka 2:34.

“Kuba mu itorero ry’Imana ari nta mpaka no kuvurungana biharangwa, ntibigomba gufatwa nk’ikimenyetso cyemeza ko abana b’Imana bashikamye ku mahame y’ukuri. Tugomba gutinya ko bishobora guterwa n’uko batazi gushyira itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma. Igihe ari nta bibazo bishya bitera abantu gucukumbura ibyanditswe byera bibazwa, iyo ari nta kunyuranya mu bitekerezo gutera buri wese gusoma Bibiliya ku giti cye ngo amenye ko ahagaze mu kuri, ibyo byazatuma habaho benshi muri iki gihe bazizirika ku migenzo, basenga icyo batazi nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera.” CW 39.

“Kandi hariho benshi mu itorero bishuka ko basobanukiwe ibyo bizera ariko badashobora gusobanukirwa intege nke zabo keretse gusa habaye impaka. Iyo batandukanijwe n’abo bahuje kwizera, bikaba ngombwa ko barengera ibyo bizera bari bonyine, batungurwa no kubona uburyo intekerezo zabo ziguye mu rujijo ku byo bari basanzwe baremeye nk’ukuri… Ni ibyukuri ko muri twe hari abamaze gutera umugongo Imana nzima, bagahindukirira abantu, maze bagashyira ubwenge bwa kimuntu mu mwanya w’ubwenge mvajuru.” CW 39. 

“Tugomba kwiga ukuri ku giti cyacu. Nta muntu n’umwe tugomba kwishingikirizaho ngo adutekerereze. Uwo yaba ari we wese, umwanya yaba arimo uwo ari wose, nta muntu n’umwe tugomba kurebaho nk’urugero rwacu rutunganye. Tugomba kujya inama, tukubahana; ibyo tukabikora tubifatanije no gukoresha ubushobozi Imana yaduhaye bwo kumenya ukuri icyo ari cyo. Buri wese muri twe agomba gushaka Imana ngo imumurikire. Tugomba gukuza imico yacu ngo izahagarare ku munsi w’Imana buri wese ku giti cye. Ntitugomba kwishyiramo ko nta wundi muntu ugomba kwivanga mu bitekerezo byacu, yewe ntitukanabitekereze.” RH, June 18, 1889.

  • Uburyo bushya bwo gukangura

“Imana izakangura ubwoko bwayo; ubundi buryo bwose nibunanirana izemera ko haza ubuyobe muri bwo, buzabashungura maze bugatandukanya umurama n’ingano nzima. Imana irahamagarira abantu bose bizera ijambo ryayo kuva mu bitotsi barimo.” CW 41.

“Mujye impaka, mujye impaka, mujye impaka! Ingingo z’ukuri tubwiriza isi zigomba kutubera ukuri kuzima kandi gufatika. Ni ibyingenzi ko igihe turengera inyigisho shingiro zo kwizera kwacu tutagomba gukoresha ibihamya bitumvikana neza. Bishobora gucecekesha abakurwanya ariko ukuri ntiguhabwe icyubahiro. Tugomba gukoresha ibihamya byahuranije, bitazacecekesha abaturwanya gusa ahubwo bizabasha no guhagarara imbere y’abanenga n’abahinyura. Iyo ubwoko bw’Imana budamaraye, kandi bunyuzwe gusa n’umucyo bufite, tumenya nta gushidikanya ko Imana itabwishimira. Ni ubushake bw’Imana ko abana bayo bahora bajya mbere mu kwakira umucyo uruseho kandi ugenda wiyongera umurikira inzira zabo.” CW 41.

“Mu mwaka wa 1844 iyo twabaga dusakiranye n’ibyo tutigeze tumenya,  twarapfukamaga tugasaba Imana kudufasha guhagarara mu ruhande rwiza. Nuko nyuma tukazabasha gusobanukirwa neza maze tugahwejesha amaso yacu. Nta macakubiri twagiraganaga, nta bwanzi, nta gukekana ibibi habe no gufata bene data uko batari. Iyo twabaga tubonye ufite umwuka wo kutihanganira abandi, mbega ukuntu twawamaganiraga kure! GW 301, 302 (1915); CW 43.

Igitekerezo kimwe

  1. Mujyi mpaka mujyi mpaka 

    Handitswe ngo  "izakemura byinsho"

    Hazabaho guca bugufi umwuka w'urwango ntuzongera kwigaragaza.

     

    Dushimye Imana k'ubwumuhati n'ubwitabge yashyize mu bakozi bayo batugejejeho iy'inyandiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*