Ibiheruka
PFF4_CH33_P01

IMYAKA 1290 (Danieli 12 :11)

Share

IMYAKA 1290 (Danieli 12 :11)

N’ubwo mu wa 538 ari ho habarwa nk’igihe cyo gutsindwa burundu kwa ba bami batatu, ariko ntitwirengagiza ko babiri muri bo, Abavandali n’Abaheruli bari bamaze gutsindwa burundu mu wa 507, Papa agasigara ahatana n’Abostrogoti bayobowe na Tewodoriki, ari na we watsinzwe burundu mu wa 538. Ariko tumenye ko ubwo abo babiri batsindwaga mu wa 507, na Tewodoriki yemeye guhagarika imirwano mu wa 508 abyumvikanyeho n’Abafaranki barwaniriraga Papa. Uhereye icyo gihe rero, mu wa 508, ni bwo Ubupapa bwiruhukije intambara bwari bumazemo imyaka myinshi barwana n’abo bami batatu, maze bwumva ko bugiye gushyira mu bikorwa imigambi yabwo ari nta wundi ubuvugiramo. Bari bagiye gukuraho igitambo gihoraho ku mugaragaro, bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi (Danieli 12:11).

IGITAMBO GIHORAHO : Ibitambo byose byo mu isezerano rya cyera byashushanyaga Yesu (Abaheburayo 9:8-10; 23-28; n’ahandi). Yesu amaze kuboneka we yitambye rimwe gusa ngo bibe bihagije by’iteka ryose. (Abaheburayo 10:4-10; 14 n’ahandi). Icyo rero ni cyo gitambo cy’ukuri gihoraho. Ntitwiyibagize ko Yesu ari we Jambo ry’Imana (Yohaha 1:1…, Ibyahishuwe 19:13; Abakolosayi1:27-29; 2:1-3). Aha rero haratwereka ko gukuraho Ijambo ry’Imana ari ugukuraho igitambo gihoraho, ukagisimbuza ikizira, ari na zo nyigisho z’ibinyoma n’igitambo cya MISA byasimbuye iby’ukuri. Kandi ntidushidikanya ko ari ibyazanwe n’umurimbuzi Satani. Danieli 9:27 ho haratubwira ko azaza ku ibaba ry’ibizira, ni ukuvuga mu nyigisho z’ibinyoma. Kuko gusenga k’umunyabyaha winangiye ngo adategekwa n’Imana, cyangwa se gusenga mu buryo butemewe n’Imana, budakurikije Ijambo ryayo, ari byo kizira mu maso yayo (Imigani 28:9). Umwaka wa 508 rero wabaye itangiriro ryo kwimika ikinyoma k’ubupapa nta wubuvugiramo, maze kandi uba ubaye itangiriro ry’imyaka 1290 yo muri Danieli 12:11; yagombaga kurangira mu wa 1798, inyamaswa ikomereka uruguma rwica, bigahurirana n’iherezo ry’imyaka 1260. Ariko ab’Imana b’icyo gihe ntibagombaga kwiruhutsa ngo ni uko uwabarenganyaga yari avuyeho (ubupapa), ahubwo amahirwe yabo yari akiri imbere, agihishwe ku iherezo ry’iminsi 1335, yo yari igikomeje. Birumvikana rero ko na yo yari yaratangiriye rimwe n’iminsi 1290.

2 Ibitekerezo

  1. UBUGATORIKA

    Ijambo gatorika (catholique) risobanura icyakwiye hose, icyuzuye, rusange
    Byavuzwe na ZENON na POLYPE, abo Bose bari abanditsi ba gatolika

    Rihanurwa ritya
    ?�agahembe gato (Daniel 7:8)
    ?�yezebeli (ibyahishuwe2:20)
    ?�umunyabugome (2abatesalonike2:3_9)
    ?�gusambana nabami (ibyahishuwe2:21_22)
    ?�gutuka Imana (ibyahishuwe 13:6, matayo23:9)

    Dore inzego zashyizweho
    ?�padiri, pretre, umutambyi
    ?�musenyeri, eveque, Monseigneur, umutambyi nukuri
    ?�cardinal
    ?�papa, data, dawe

    Iri dini niryo ryahindanije umubatizo
    ➡muri 451 niho abasenyeri bi cartage bemejeko agaciro kumubatizo gaterwa no kwera kuwabatije
    ➡papa pelaji ati "agakiza tuzakagezwaho numuhati wacu ntigakomoka Ku buntu twagiriwe na kristo
    ➡mukinyejana cya 3 niho inzego nibyubahiro byaje mu Itorero (Encyclopedia universalis ,corpus 4 p.392)

    Isabato yabangamiwe kuva 321, 
    Muri 476 kuruhuka icyumweru biba itegeko
    Iyo myaka yose mubona aho ngaho ni nyuma ya kristo.
    431N.K:kwerereza mariya bamwita nyina w'Imana. 
    450N.K:igihano cyurupfu ku baruhuka isabato. 500N.K:imyambarire y'abapadiri itandukanye niyabandi. 
    526N.K:gusigwa amavuta cyangwa kwezwa kuruta ukundi. 
    593N.K.inyigisho ya purigatori. 
    600N.K:ikiratini gihinduka ururimi rukumbi mugusenga no mumisa, gusenga mariya, abatagatifu. 
    709N.K:gusoma ibirenge bya papa.
    750N.K:papa yigarurira ubutegetsi bwa gisivile.

    786N.K:Kuramya umusaraba, ibishushanyo, ibisigazwa n'amagufwa by'abapfuye. 850:amazi yumugisha. 
    927N.K:kuremwa kumutwe w'abakaridinale. 995N.K:gushyira abapfuye ku rutonde rw'abatagatifu. 
    998N.K:kuwa gatanu mutagatifu. 1069N.K:kudashyingirwa kw'abapadiri. 1184N.K:urukiko rwa kiliziya gatorika. 1190N.K:kugurisha impapuro za indulgensiya.

    1215N.K:Kwaturira padiri ibyaha mu mwanya w'Imana. 
    1220N.K:kuramya ukarisitiya. 1229N.K:abakorerabushake babuzwa ku mugaragaro kugira bibiliya. 
    1251N.K:akambaro kagerekwa ku yindi mubitugu padiri agiye gusoma misa. 1414N.K:divayi yo mu ifunguro ryera yimwa rubanda. 
    1508N.K:ndakuramutsa mariya ishyirwa mu masengesho y'ishapure.

    1524-1534:gahunda yabajezuwiti ni ho yashyizweho.

    1545N.K:Imigenzo y'idini ihabwa ubutegetsi busumba ubwibyanditswe byera. 
    1546N.K:ibindi bitabo byongerwa kuri bibiliya. 1854N.K:itangazwa ry'uko mariya yasamye ari umuziranenge. 
    1864N.K:impapuro zanditseho amafuti ya papa zicirwaho iteka na papa, abuza umudendezo w'iyobokamana n'amagambo, umutimanama, inyandiko n'ubushakashatsi mubyubuhanga. 1870:kutibeshya kwa papa. 
    1930N.K:kwanga amashuri ya leta nayigenga ataraba aya gatolika. 
    1950N.K:kwamamaza igihe ijyanwa mu ijuru rya bikiramariya ryabereye. 
    1965N.K:mariya yitwa umubyeyi wa kiliziya. 1998N.K:urwandiko rwintumwa papa ruvuga kwera kumunsi wicyumweru.

    1999N.K:Mariya yemejwe ko afatanije na yesu mumurimo wo gucungura. nibwo ishusho ye yatangiye kuzengurutswa mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*