Ibiheruka

IMPINGA Y’ABANYABWENGE

Share

Umunara ubamo abarinzi, usumba inkike, inkike ikingira umurwa, ni ko bimeze ku bantu b’Imana. Amahame n’amategeko ni uruzitiro rubakingira, abayobozi n’ababwiriza ni bo barinzi. Inshingano zo kuyobora abantu ukoresheje ukuri kw’Imana ni wo munara w’abarinzi.

Ubwenge ni nk’umunara w’abarinzi kuko bufite imboni ireba kure bukereka nyirabwo akaga n’amahirwe, bukamuhitiramo ibyamugwa neza, bukamubuza kwiroha mu byo atazi. Ubwenge butera amakenga atuma nyirabwo atiroha mu byo abonye byose, bukereka nyirabwo amahirwe ahishwe mu kaga n’ingorane zihishe mu byiza.

“Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Imigani 18:10

“Nakugize umunara n’igihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo uyigenzure.” Yeremiya 6:27

“Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.” Habakuki 2:1

“Bibiliya ni yo ubwayo yisobanura. Umurongo w’ibyanditswe ugomba kugereranywa n’undi. Uwiga Bibiliya agomba gufata Ijambo ry’Imana mu mwuzuro waryo kandi akamenya uko imigabane irigize yuzuzanya. Agomba kumenya insanganyamatsiko-shingiro  yayo ariyo: umugambi nyamukuru Imana yari ifitiye isi,   inkomoko y’intambara ikomeye n’umurimo wo gucungurwa. Agomba kumenya imiterere y’imbaraga ebyiri zihanganye, kandi akiga agasobanukirwa n’imikorere yazo mu mateka no mu buhanuzi   kugeza ku ndunduro ya byose. Agomba kumenya uko iyi ntambara igera mu mibereho yose ya mwene muntu; akamenya ko icyo akoze cyose muri ubu buzima aba agaragaza uwo arwanirira muri  babiri bahanganye kandi yaba abishaka cyangwa atabishaka ibyo akora bihamya uruhande aherereyemo.” Ed p.216

“Abiga Bibiliya bafite umwuka w’amasengesho bajya barushaho kuba abanyabwenge. Bimwe mu bibazo byabo bibonerwa ibisubizo kuko Umwuka Wera abakorera umurimo, ‘ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.’ Yohana 14:26 Umwuka mwigana Ibyanditswe Byera ni wo uzerekana imico yanyu imbere y’abo muri kumwe. Abamarayika b’umucyo bazaba hafi y’umuntu wese ushaka ubuyobozi bw’ijuru yicishije bugufi. Ibiri amambu, nimubumbura Bibiliya zanyu mutazubashye mu mwuka wo kumva mwihagije, imitima yanyu yuzuyemo ubunyirandabizi, Satani azaba abari iruhande agira ngo ahindanye umucyo ukomoka mu buhamya bworoheje bw’Ijambo ry’Imana.”MYP p.261; MJ p.259; TM p. 107-108.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*