Ibiheruka
ubufasha

Imico myiza iraharanirwa ntabwo yizana

Share

“Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.”Daniyeli 1:3-4

“Imico myiza ni iy’agaciro kenshi kuruta izahabu ya Ofiri. Nta n’umwe    wagera ku cyubahiro gikomeye atayifite. Imico myiza ntawe uyiragwa kandi ntishobora kugurwa. Imico myiza bihebuje n’ubwenge buboneye ntabwo byizana nk’impanuka. Impano nyinshi z’agaciro iyo zitabonejwe ngo zibyazwe umusaruro ntacyo ziba zimaze. Umurimo wo kurema imico myiza ni umurimo ukorwa ubuzima bwose kandi usaba imihati irimo umwete no gushinyiriza. Imana itanga uburyo n’amahirwe ariko intsinzi iterwa n’uburyo byakoreshejwe.” PP 223; PP 199

“Ariko Uwiteka abwira Samweli ati:Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima…Umuhungu umwe aramusubiza ati: Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.” 1 Samweli 16:7,18

Imico ya Samweli izira inenge

Ntiyakojeje isoni imana yamutumye, ntiyahemukiye abo yari ayoboye, yari afite umutima utamucira urubanza. 1Yohana 3:21

“Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?” Baramusubiza bati: Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese. Arababwira ati: Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho. Baravuga bati: Ni we muhamya.” 1 Samweli 12:3-5

    “Mbese ni kangahe abageze mu zabukuru bari kuva mu nshingano barimo nk’abacamanza, bashobora guhangara kuvuga ibyo gukiranuka kwabo bagira bati: ni nde muri mwe ubasha kunshinja icyaha? Ni inde wampamya ko ko nateshutse gukiranuka kwanjye nkakira impongano?  Sinigeze nshyira ikizinga mu mateka y’imico yanjye nk’ushinzwe guca imanza zitabera. Kuri ubu ni inde ushobora kuvuga nk’uko Samweli yavuze ubwo yari agiye gutandukana n’ubwoko bw’Isirayeli igihe bwari bwamaramarije kwishyiriraho umwami? Mbega umucamanza w’imico myiza kandi w’intwari! Nyamara ikintu kibabaje ni uko uyu mugabo w’ubunyangamugayo budakebakeba yagombaga kwicisha bugufi ntiyirengera.” CC 147

“Umwana Samweli akomeza gukura ashimwa n’Imana n’abantu. Nubwo ubusore bwe bwose yiberaga mu rusengero yaritangiye kuramya Imana, nyamara ntiyari kure y’aho ibishuko bikurura biba cyangwa icyitegererezo cyijyana mu byaha. Abahungu ba Eli ntibatinyaga Imana cyangwa ngo bubahe se; nyamara Samweli ntiyigeze akenera kubagira incuti cyangwa ngo akurikize inzira zabo mbi. Yahoranaga umwete udacogora aharanira kuba icyo Imana yifuza ko aba cyo. Buri musore wese afite amahirwe yo kubigeraho. Imana inezezwa no kubona ndetse n’utwana duto twirunduriye mu murimo wayo.” PP 573; PP561

Kuki Samweli yazamuwe mu ntera akiri muto?

Cyari igisubizo cy’amasengesho yasengewe na nyina akiri muto, yatojwe imico myiza, bituma akurana imico yubaha Imana.

“Ndajijuka nkarusha abasaza, Kuko njya nitondera amategeko wigishije.” Zaburi 119:100

“Ntibyari bisanzwe mu Balewi ko umuntu utarageza ku myaka makumyabiri n’itanu yinjira mu mirimo y’ubutambyi bari bihariye bonyine, ariko bigeze kuri Samweli iri tegeko ryagize irengayobora (babaye nk’aho baryirengagije). Uko umwaka wahitaga, abamwiringira barushagaho kuba benshi; kandi n’igihe yari akiri umwana muto yambitswe Efodi y’igitare nk’ikimenyetso cyo kwitanga kwe mu murimo w’ubuturo bwera. Yari umwana ubwo yajyanwaga gukora mu rusengero, aho yari afite inshingano agomba  gukorera Imana zijyanye n’ubushobozi bwe.  Yahereye ku nshingano zasaga nizisuzuguritse kandi kenshi zitanejeje; ariko yazikoranaga umutima w’ubushake akiranutse bigendanye n’ubushobozi bwe. Yagaragazaga iyobokamana ye mu nshingano z’imibereho ya buri munsi. Ubwe yiyumvagamo ko ari umukozi w’Imana kandi ko umurimo we wa buri munsi ari umurimo w’Imana. Imihati ye yahabwaga agaciro bitewe n’uko  yagurumanagamo gukunda Imana hamwe n’icyifuzo cyo gusohoza ubushake bwayo. Uko ni ko Samweli yabaye umukozi ukorana n’Imana yaremye ijuru n’isi. Nuko Imana imutunganiriza gusohoza inshingano ikomeye mu Isirayeli.” PP 573.

“Urubyiruko rwo mu gihe cyacu rubasha kuba urw’agaciro mu maso y’Imana nk’uko Samweli yari ari. Mu mu kuba indahemuka    mu kurinda ubusugire bw’ubukristo bwabo, bashobora kugira icyitegererezo cyagutse mu murimo w’ubugorozi. Bene nk’abo ni bo bakenewe muri iki gihe. Imana ifitiye umurimo buri wese muri bo. Nta bantu bigeze bagera ku musaruro ukomeye bakorera Imana n’abantu nk’uzagerwaho n’abasohoza bakiranutse inshingano Imana yabahaye muri iki gihe.” PP 574.

Yozefu yari umunyamico myiza

“Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane, Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hagati y’isōko, Amashami yacyo arenga inkike y’igihome.”Itangiriro 49:22

“Mbese ni mu buhe buryo Yozefu yashobojwe gusiga ayo mateka yo gushikama mu mico, gukiranuka ndetse n’ubwenge? Mu myaka yo mu bwana bwe yakundaga kuba mu nshingano kuruta ibyo kamere ibogamiramo, maze ubunyangamugayo, kwiringira n’imibereho itunganye byo mu busore byera imbuto mu bikorwa bye ubwo yari amaze kuba mukuru. Imibereho yoroheje kandi itunganye yamuteye kugira iterambere rishimishije haba mu mbaraga z’umubiri ndetse no mu z’ubwenge. Umusabāno yagiranaga n’Imana ari mu mirimo ye ndetse no gukomeza kwibwira ukuri gukomeye kwabikijwe abaragwa bo kwizera, byakujije ndetse byeza imibereho ye y’iby’Umwuka, byagura ndetse bikomeza intekerezo ze kuruta uko andi masomo yose yabikora. Amakenga yo gukiranuka ku nshingano ku ntambwe iyo ari yo yose, kuva ku yoroheje kuruta izindi kugeza ku irushijeho gukomera, byateguriraga ubushobozi bwe bwose kuzakora umurimo uhambaye kuruta iyindi. Umuntu ubaho imibereho ihamanya n’ubushake bw’Imana yironkera iterambere nyakuri ry’imico itunganye. “Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka” Yobu 28:28; PP 222; PP 198

Rebeka yakundiwe imico ye

“Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka.” Itangiriro 24:16

 “Yasenze amasengesho akomeye mbere y’uko ahabwa igisubizo. Mu bakobwa bose bari bateraniye ku iriba, yakuruwe gusa n’ubugwaneza bw’umwe muri bo. Igihe uwo mukobwa yavaga mu riba, uwo muntu atari asanzwe azi yaje amusanganira amusaba ku mazi yari mu kibindi cyari ku rutugu rwe. Yamusubizanije ubugwaneza ndetse anamubwira ko yuhirira n’ingamiya ze, kandi uyu wari umuco w’abakobwa b’ibikomangoma kuko babikoreraga amashyo n’imikumbi ya ba se. Ubwo ikimenyetso cyari gikenewe cyari kibonetse. Uwo mwari yari umunyagikundiro cyinshi kandi guhora yiteguye kugaragaza ubupfura cyari igihamya cy’uko afite umutima w’ubugiraneza ndetse akaba umunyamwete n’umunyembaraga, maze amenya ko ukuboko k’Uwiteka kuri kumwe na we. Nyuma yo kwerekana ubugiraneza bwe kubw’izo mpano z’agaciro, iyo ntumwa yaramubajije iti: “uri mwene nde?” maze amenye ko ari umukobwa wa Betuweli, mwishywa w’Aburahamu, yikubita hasi asenga Uwiteka.” PP 172; PP 151

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*