Ibiheruka
ibirayi

IKIRAYI N’AKAMARO KACYO

Share

Nubwo ikirayi ari ikiribwa tumenyereye, gikungahaye kuri byinshi: umunyu  w'ubutare (fer) wongera amaraso, na potasiyumu ituma amaraso avura vuba.  

Gifite n'umunyu wa kalisiyumu ikingira rubagimpande. Gifite proteyine na  vitamini bituma kinogeka neza mu nda. Gifite imbaraga zikiza zirenze urugero.  

Gufata ikirayi kinini, kugikamuramo umutobe, kuwuvanga n'ubuki. Ibyo bivura kuziba kw'amara,  kwituma uribwa, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu menyo, impatwe,  rubagimpande, indwara ya goutte, kuribwa mu gifu, kugonga kw'amara,  indurwe nyinshi mu gifu (ari na yo itera ikirungurira), kivura kandi impiswi n’ibisebe byo mu mara.

–  Wagikoresha ugisiga aho uryaryatwa

–  Wagisiga kandi ku bushye

–  Igihe wishimagura, na bwo gisigeho

–  Wagisiga ahantu hokera ku mubiri.

Amababi y'ikirayi uyatetse mu mazi, iminota 10 ukayaminina neza  ukayicaramo ari akazuyazi, avura indwara ya karizo (hémorroïdes). Niba ari ifu  y'amababi, ni akayiko gato muri litiro y'amazi. Iyo uyicayemo kandi bivura  intandamyi zituma hasohoka amashyira, cyangwa ku mubiri uri  kubyimbagirana.

Ikintu kivura mu kirayi ni:

–  Solanine: amakakama afite urushyambashyamba, rwa rundi rutuma gisharira

–  Pectine

–  Acides Aminés hamwe n'umurenda wa albumine, zombi ni inyubakamubiri  zikibamo.

Ushobora gufata kandi ikirayi kinini giketswe (coupée ou rappée), muri litiro y'amazi, ugashyiramo ubuki, ukanywa ikirahuri kinini, gatatu mu munsi (mu gitondo, ku manywa na  nimugoroba). Ushatse kandi wakamuriramo indimu. Ibyo byagufasha ku ndwara zavuzwe harahuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*