Ibiheruka
igihe

IKI NICYO GIHE

Share

 

"Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Hariho igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri. Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka. Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboraga n'igihe cyo kubyina. Igihe cyo kujugunya amabuye n’igihe cyokuyarunda. Igihe cyo guhoberana n’igihe cyo kwirinda guhoberana. Igihe cyo gushaka n’igihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana n’igihe cyo gutanga. Igihe cyo gutabura n'igihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga, igihe k’intambara n’igihe cy’amahoro. Umubwiriza 3:1-8 

"Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi ati mwikize ab’iki gihe biyobagiza." Ibyakozwe n’intumwa 2:40

"Bariyononnye ntibakiri abana bayo ahubwo ni ikizinga kuribo. N’abi gihe kinaniranye kigoramye." Gutegekwa  kwa  kabiri 32:5

"Mukore byose mutitotomba mutagishanya impaka, kugirango mutabaho umugayo cyangwa uburyarya mube abana b’Imana batagira inenge hagati yab’igihe kinaniranye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mw’isi." Abafiripi 2:14-15

"Umenye ko muminsi y’imperuka hazaza ibihe birushya.,"   2Timoteyo 3:1

"Avuga ijwi rirenga ati: mwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko." Ibyah 14:7

"Kuko igihe kiza batazihanganira inyigisho nzima ahubwo kuko amtwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibaneza  bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma." 2 Timoteyo 4:3-4

"kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukabanziriza mub’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite? 1Petero 4:17

Habayeho ibihe byinshi bitandukanye nicyo turimo nacyo kisa ukwacyo, ndetse n’icyahanuwe kizaza nacyo kizaza gisa ukwacyo arikose turi mu gihe kimeze gite? Abantu bameze bate? Ese abantu bifate bate ngo bazasangwe bashyitse?

Igihe turimo cyarahanuwe n’icyanyuma ndetse, ibikirimo byavuzweho cyane.

Pawulo intumwa y'Imana ivuga uko igihe cya nyuma kizaba kimeze, ndetse n'uko abantu bazaba barahindutse,  kandi ko ab'Imana bagomba gutera umugongo abahindanijwe n'iminsi y'imimperuka ati:

"…Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, batukana, bibona, batumvira babyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura babeshyerana, batirinda bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge,bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bagahakana imbaraga zako, abameze batyo ujye ubatera umugongo ." 2Tim3:2-5

"Ariko Umwuka avuga yeruye ati mu bihe bizaza bamwe bazagwa,  bave mu byibyizerwa bite kumyuka iyobya n'inyigisho z’abadayimani. Bayobejwe n'uburyarya bwabigisha babanyabi- nyoma bafite inkovu z’ibyaha… 1Timoteyo 4:1-2

IKI NICYO GIHE RERO

  • Ubwo hariho urujijo rukabije n'icyo gihe cyo gukanguka. Abaroma 13:11
  • Ubwo hariho irushanwa rikabije muri byose nicyo gihe cyo gutwaranira biruseho ubwami bw’Imana. Matayo 11:12
  • Ubwo urukundo rwa benshi rukonje nicyo gihe cyo kurusaba Urutanga no kurugaragaza. Matayo 24:12
  • Ubwo umwijima w'ibibi wiganje mu bihugu nicyo gihe cyo kumurika umucyo w'ukuri n'ibyiza. Yesaya 60:2-3
  • Ubwo hariho kwikunda no kwikubiraho gukabije ubwo nicyo gihe cyo kuzirikana abandi. Abafiripi 2:4-5
  • Ubwo hariho amadini menshi nicyo gihe cyo gushaka itorero ry'Imana. 1Yohana 4:1, Yesaya 58:6-13
  • Ubwo inyigisho zikuraho amategeko 10 y’Imana arizo zifite abayoboke benshi Hoseya 8:12; nicyo gihe agomba kwererezwa n’iteka rizagera kubayica rigashyirwa ku mugaragaro. Ibyah 16
  • Ubwo kwiyemera kwasimbuye gutsindishirizwa nyakuri nicyo gihe cyo kwerekana icyo yesu amariye umunyabyaha wihannye akemera ibyaha bye. Yohana 1:29
  • Ubwo imihango y’amadini isigaye irusha imbaraga ijambo ry’Imana igihe cyo kuyirandura kirasohoye. Matayo 15:6- Matayo 15:13
  • Ubwo Isabato y’Imana Rurema isuzuguwe na benshi maze icyumweru kigashyirwa hejuru nicyo gihe cyo kubishyira ahagaragara. Kuva 20:8-
  • Ubwo abantu bibereye mu kudamarara bibeshya amahoro atariyo nicyo gihe cyo kubereka ko imperuka itwegereje ngo bitegure. 1Yohana 2:18
  • Ubwo bisigaye biteye ubwoba kuvuga ukuri kw’Imana ubwo igihe cyo kuguhamya kirageze ngo natwe tuzahamirizwe na Yesu imbere y’abo mu ijuru. Luka 12:8 "Igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye, kuko bahinduye ubusa amategeko yawe . Zaburi 119:126

Ijambo ry’Imana muri iki gihe rimaze guhindurwa ubusa ku buryo bukabije, kandi ibyo byose bikorwa nabiyita ko baragijwe umukumbi  w’Imana ngo bawugaburire ijambo ryayo.

Ubu rero ni igihe cy’impaka hagati y’umugaragu mubi n’umugaragu mwiza; ni igihe umugaragu mwiza ahugiye mu kugaburira abo yasigiwe na shebuja inyigisho zihwanye n’igihe barimo, naho umugaragu mubi arambiwe gutegereza, ari kwifatanya n’abanyabinyoma, akarwanya abakiranutse ku nshingano. Matayo 24:45-51   

Duhagureke nk'abahungu n'abakobwa b'Imana duhagararire ukuri kweza iki nicyo gihe.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*