Ibiheruka

IBY’UMWUKA NO KWIRINDA

Share

Kubera ko icyaha cyagejeje umuntu kure, kikamusigingiza muri byose. Kwirinda ni imwe mu nzira Imana ikoresha ngo ivugurure ubwenge, impagarike ndetse n’iby’umwuka mu muntu. Ku rundi ruhande satani na we ateza kutirinda ngo yice ubwenge, impagarike kandi arimbure iby’umwuka by’abo ashaka kuzisasira. Ubu ibibazo byinshi biri mu isi no mu itorero impamvu yabyo nyamukuru ni ukubura iyi mbuto y’umwuka yitwa kwirinda.

“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” Abagalatiya 5:22-23

“… kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana.” 2 Petero 1:5-6

Muri byinshi byahanuwe ko bizaba biburagije isi mu minsi y’imperuka harimo kutirinda. 

“…kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza.” 2 Timoteyo 3: 2-3

  • Agaciro ko kwirinda

“Ni iby’ukuri ko kwica rimwe mu mategeko agenga impagarike bihwanye no kwica rimwe mu mategeko cumi y’Imana. Gucumura kimwe muri byo uba wishe n’ikindi. Abica amategeko Imana yashyizeho agenga impagarike yabo, ntibazatinya gucumura amategeko Imana yatangiye ku musozi Sinayi.” CD 17; CNA p.17

“… Nta mu muntu ugomba kurobanurirwa kuba umwigisha w’ubwoko bw’Imana mu gihe mu nyigisho yigisha n’icyitegererezo atanga bivuguruza ibihamya Imana yahaye abagaragu bayo birebana n’imirire, abaye umwigisha byatera urujijo mu bandi. Kuba asuzugura amategeko agenga ubuzima bimunyaga kuba intumwa y’Uwiteka.” CD 453; CNA p.545

“Ubugorozi bukomeye cyane bukwiriye kuboneka mu bantu bavuga ko bategereje kugaruka kwa Kristo vuba. Ubugorozi bw’iby’umuze muke bukwiriye gukora umurimo butari bwakora mu bantu bacu. Hariho bamwe bakwiriye gukanguka bagahunga akaga ko kurya inyama, baracyarya inyama, bityo bakaba bashyize mu kaga ubuzima bw’impagarike, ubw’ubwenge n’ubw’iby’umwuka. Ubu benshi bahindutse by’igice gusa ku byerekeye ku kurya inyama, bazava mu bantu b’Imana be kongera kugendana na bo ukundi.” CCh 230; Conseils ´ l’église p.186

  • Kutirinda binyaga abantu iterambere ry’iby’umwuka

“Imirire, iminywere ndetse n’imyambarire byose bigira icyo bitwara iterambere ryacu mu by’umwuka mu buryo bwahuranije.” CD 57;  CNA p.66

 “Kutirinda mu mirire ni ko gutera indwara nyinshi zidakira, kandi kukanyaga Imana icyubahiro cyari kiyikwiye. Kubera ko bananiwe gutegeka ipfa n’inarijye yabo, benshi mu bagize ubwoko bw’Imana ntibashobora kugera ku rugero ruhanitse rw’iby’umwuka Imana ishaka ko bageraho, kandi nubwo bakwihana bagahindukira, ibihe by’iteka ni byo bizaduhishurira ibihombo bateje bitewe no gutegekwa no kwikunda.” CD 58; CNA p.68

“Ku birebana n’inyama tugomba kwigisha abantu bacu kutongera kuzikoresha na mba. Gukoresha inyama bikoma mu nkokora iterambere ry’ubushobozi bw’ubwenge, imbaraga z’impagarike n’iz’iby’umwuka. Kandi tugomba gutanga ubuhamya budakebakeba tubuza abantu gukoresha icyayi n’ikawa. Kandi ni byiza na none kuzibukira ibirungo bikungahaye cyane.”  7T 135

  • Umuntu utirinda ntashobora gutanga inama z’ubwenge

“Mbega akaga gaterwa kenshi no gutsindagira ibyokurya byinshi bibi mu gifu byo kuboreramo gusa kandi cyari igihe cyo kwifata no kwigomwa bikomeye! Intege nke n’umuruho wose igifu kigize byose bikora ku bwonko. Umuntu w’inda nini upfa kwirira uko abonye, ntiyigera amenya ko yinyaze ubushobozi bwo kujya atanga inama z’ubwenge no gushyiraho igenamigambi rinoze ryo guteza imbere umurimo w’Imana.  Nyamara ni cyo aba akoze. Ntiyashobora kugenzura ngo asobanukirwe n’iby’umwuka, nuko yaba ageze mu nama, aho yasabwaga kwikiriza ngo: Ni byo ni amina we akivugira ngo Oya! Ibitekerezo atanga biba bitandukanye by’ihabya n’ingingo iganirwa. Ibyokurya aba yariye biba byijimishije imbaraga z’ ubwonko bwe.” CD 53; CNA p.62

  • Kwirinda isōko y’ ubuhanga n’ubwenge nyakuri                                                             

“Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.  Nuko umwami abategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho… Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza… Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami. Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo. Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi…

Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.” Daniyeli 1:4-21

“Daniyeli na bagenzi be bari baratojwe n’ababyeyi babo akamenyero ko kwirinda kudakebakeba. Bari barigishijwe ko Imana izabaryoza ubushobozi bw’ubwenge bwabo, kubw’ibyo ntibagombaga na rimwe gusigingiza cyangwa ngo bace intege ubushobozi bwabo…” PK 482; PR p.367

  • Kwirinda byabagejeje ku ntsinzi:

 “Intsnzi nyakuri mu murimo uwo ari wo wose si amahirwe yizana, ntiboneka nk’impanuka kandi si n’igeno. Ni imigisha y’Imana ari yo ngororano ihabwa abagize kwizera n’amakenga, kuba indahemuka no gushinyiriza. Ubwenge buhanitse n’urugero ruhanitse rwo gutungana ntibyizana nk’impanuka. Imana itanga uburyo n’amahirwe byo kubigeraho, instinzi yo igaterwa n’uburyo byakoreshejwe.” PK 486; PR p.370

 

“Imico myiza ntiyizana nk’impanuka, kandi si ubuntu budasanzwe bupfa gutangwa n’Imana; ahubwo ni umusaruro wo kwitegeka, kuzibukira ibitekerezo bipfuye ugaharanira ibiboneye no gutegeka inarijye guca bugufi igakorera Imana n’abantu.” PK 488; PR p.372

“Ubu hakenewe abantu bameze nka Daniyeli, abantu bafite kwigomwa n’ubutwari bwo kuba abagorozi mu byo kwirinda gufite ireme. Buri mukristo nagenzure niba icyitegererezo n’urugero atanga byerekeza ku ruhande rw’ubugorozi. Reka abagabura b’ubutumwa bwiza babe indahemuka mu kugeza iyo miburo ku bantu. Kandi bose bibuka ko umunezero wacu mu isi no mu ijuru ushingiye mu buryo bukiranuka dukoresha muri iyi si.”  HS 211

  • Abisirayeli bazize kutirinda

“Satani yashutse Abisirayeli abatera kwibwira ko ibyo Imana ibabuza ari ukubagirira nabi ndetse ko ari  ubugome. Yabateye kurarikira ibyabuzanijwe kuko yari azi neza ko ipfa ryanga gutegekwa ahubwo rigashyonyagizwa, rigusha umuntu mu kuyoborwa n’ibinezeza by’umubiri, kandi yari azi ko anyuriye mu ipfa yakwigarurira abantu akabashyira munsi y’ubutware bwe bimworoheye. We wabaye inkomoko y’indwara n’ubuhanya, atera abantu yinjiriye aho yagira intsinzi ikomeye cyane kuri bo. Akoresheje ibishuko binyuriye ku ipfa, yacumuje abatagira ingano uhereye umunsi yateye Eva kurya imbuto z’igiti cyabuzanijwe. Ipfa ni na ryo yifashishije igihe yateraga Abisirayeli kwitotombera Imana. Kutirinda mu mirire n’iminywere hamwe no kwimika irari, bitegurira inzira kandi bikayobora abantu mu kutita ku byo Imana itegeka byose.  Ababyimitse iyo bagoswe n’igishuko  babura imbaraga ihangana na cyo. 

Imana yakuye Abisirayeli mu Egiputa, kugira ngo ibajyane gutura i Kanani bahabe ari ubwoko bwera, butunganye kandi buhiriwe. Kugira ngo ibashe gusohoza uwo mugambi yabashyiriyeho umurongo ntarengwa wo kwitegeka, ngo bizababere umugisha bo n’abazabakomokaho. Iyo baza kugira ubushake bakemera kureka gutegekwa n’ipfa, maze bakumvira ibyo Imana yababuzaga kubw’ineza yabo, muri bo ntihajyaga kuzarangwa intege nke n’uburwayi. Urubyaro rwabo rwari kuzagira imbaraga z’umubiri ndetse n’iz’ubwenge. Bari kugira imyumvire isobanutse ibangukira kumenya ukuri n’inshingano, ubushishozi bwimbitse n’amahitamo meza. Ariko kubera kudashaka kureka ibyo Imana ibabuza ngo bumvire ibyo ibategeka, mu buryo bwagutse cyane ni byo byatumye batagera ku rugero ruhanitse Imana yifuzaga ko bageraho maze bahomba imigisha Imana yari yiteguye kubasukaho.”  PP 378; PP 355

  • Kutirinda inkomoko y’indwara

“Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho…Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindura. Uwiteka azaguteza urusogobo n’ubuganga, n’ububyimba bwaka umuriro, n’icyokere cyinshi n’amapfa, no kuma n’uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira…Uwiteka azaguteza ibishyute nk’iby’Abanyegiputa, no kuzana amagara n’ubuheri n’ibikoko, we kubivurwa. Uwiteka azaguteza ibisazi n’ubuhumyi n’ubuhungete…Uwiteka azaguteza imikereve ikomeye cyane mu mavi, n’ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihere mu bworo bw’ikirenge bigeze mu gitwariro.” Gutegeka 28:1-36

“Hari abantu benshi bagiye bambaza bati: ‘nakora iki ngo ubuzima bwanjye mbubungabunge?’ Nanjye narabashubije nti: ‘ntimukongere gucumura amategeko agenga impagarike; nimuzibukire kwimika ipfa rihindanye, murye ibyokurya byoroheje, mwambare ibitangiriza ubuzima bigaragaje kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Kora imirimo itangiriza ubuzima, ntabwo uzigera urwara.” CH 37

“Ni icyaha kurwara kuko indwara zose ni umusaruro wo gucumura amategeko. Benshi uburibwe bafite ni ingaruka zo gukiranirwa kw’ababyeyi babo. Ntibakwiriye gucyahirwa icyaha cy’ababyeyi babo, ariko nubwo bimeze bityo ni inshingano yabo gutahura bakamenya aho ababyeyi babo bacumuye amategeko agenga impagarike byatumye bōkoza urubyaro rwabo umurage uteye agahinda; kandi bo mu mikorere yabo bagomba guhindura akamenyero kabi kagizwe n’ababyeyi babo, maze bagakosora bakagira akamenyero kaberanye n’amagara mazima.” CH 37

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*