Ibiheruka
ibuye rivuye k'Uwiteka

Ibuye rivuye k’Uwiteka

Share

“Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”Daniyeli 2:45

Iri buye:

  • Ryabonywe na Nebukadinezari

“Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’ibyuma n’ibumba, rirabimenagura. Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa, n’ifeza n’izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk’umurama w’aho bahurira mu cyi, bitumurwa n’umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.” Daniel 2:34-35

  • Risobanurwa na Daniyeli

“Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”Daniyeli 2:45

  • Risohozwa na Marayika wa 3

“Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza” Ibyahishuwe 14:9  

“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”Malaki 4:5:6

  • Rizakora mu gihe giheruka

“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha” Matayo 5:14-16;  

“Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera” Amosi 9:11

  • Rizasenya Babuloni

“Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.” Ibyahishuwe 18:21

  • Rizimika ingoma y’Imana

“Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” Matayo 24:14

“Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi. Ibyahishuwe 21:10-11

“Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Yesaya 2:2

Nubwo bivugwa mu mvugo y’amarenga hakoreshejwe ibuye ni ubutumwa buheruka:

  • Buvuye ku Mana
  • Buzerekana Imana
  • Buzarengera ukuri no gukiranuka
  • Buzarwanya icyaha, ubuyobe, ikinyoma n’ubuhakanyi

Buzemerwa n’abeza burwanywe n’ababi Zaburi 112:4-5 Zaburi 45:3-7 Daniyeli 12:10.  Ntibuzagira ishusho y’idini

Igitekerezo kimwe

  1. Imana ibiahe umugisha ariko mwabivuze munshamake cyane ikindigihe muzongere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*