Ibiheruka
acne-10

IBIHERI BYO MU MASO (acné)

Share

IBIHERI BYO MU MASO (acné) : ni indwara ikunze kubaho cyane.

Bifatira mu twenge tw’ubwoya bw’uruhu, mu maso, rimwe na rimwe bikagera no mu mugongo, ku ntugu no mu gituza.

Bitangira kwigaragaza mu bugimbi (ku myaka igera kuri 12/13), kandi bikamara igihe kinyuranye. Akenshi, bigenda bishira uko umwana akura, bikarangira hafi mu myaka 20, uretse ko bishoboka gukomeza no hejuru y’iyo myaka. Mu kenge k’uruhu hitsindagiramo imyanda igafunga (bouchon dékératine), iyo myanda (comédon) ifunga akenge, bikabuza imyanda ivanze n’ibinure gusohoka, bigatuma aho ako kenge kari habyimba wahakanda hagasohokamo ibintu bimeze nk’amashyira ariko bifatiriye cyane.

Ibinure bifatiriwe mu mubiri bibora vuba bikabyara ibimeze nk’amashyira maze aho biri hakagaragara akabyimba gato.

Habaho ubwo iyo ndwara ifata mu buryo butandukanye. Byongerwa cyane n’ibiribwa bikize ku masukari no ku binure, by’umwihariko za shokola. Ariko vitamini A no kota izuba ndetse no guhumeka umwuka mwiza ubonwa n’abakora imyitozo ngororamubiri birabikiza.

Ibiyitera :

Ahanini ikururwa n’inkurikizi z’imisemburo ishinzwe gutunganya iby’imyororokere y’abantu igakoresha cyane cyane imyanya ndangagitsina yose, iy’imbere mu mubiri n’igaragara inyuma. Nk’umusemburo witwa esitorojeni (Oestrogènes) uzitira isohoka rw’imyanda y’ibinure, ariko uwa andorojeni (androgènes) wo ugatuma bisohoka cyane (ukabyongera).

Hari n’ibindi, nk’imirire, intekerezo zitameze neza, n’aho umuntu aba, ni ukuvuga ikirere (facteurs alimentaires, psychiques et climatiques), bishobora gutuma byiyongera cyangwa bikagabanuka. Ku bagore, ibiheri byo mu maso (acné) bishobora kwiyongera mu minsi ibanziriza imihango, bikagabanuka cyangwa bigashira iyo atwite.

Kubivura :

Ku bagore, ni ngombwa gukosora imivurungano y’ibihe by’imihango, kwibanda ku ndyo ikize kuri Vitamini A, kugabanya amasukari n’ibinure, ariko by’umwihariko, ukareka ibikomoka ku nyamaswa. Shokola irayongera cyane, ni ukuyicikaho niba udashaka kurwara. Ushobora no kugakanda ukakamena, ibirimo bigasohoka.

Mu gitabo « Conseils pratiques en cas de …, V1, p. 149 » baragira icyo bakomeza kuyitubwiraho :

Kuyirinda no kuyivura :

  • Gukunda kuba ahantu hari umwuka mwiza, gukora imyitozo ngororamubiri, kugira gahunda nziza y’imirire, gutoza amara gukora neza, urya kenshi indyo itayananiza nk’ibinyampeke n’imboga rwatsi, kunywa amazi.
  • Kwirinda kubangamira uyirwaye
  • Gukoresha ibintu bikize ku myunyu ngugu cyane cyane nka Manganeze n’umuringa (cuivre)

Imiti ikoreshwa imbere mu mubiri (traitement interne) :

Imirire :

Kugabanya mu buryo bugaragara umunyu, amasukari n’amavuta. Kureka inyama n’ibinure bikomoka ku nyamaswa byose, inzoga, n’ibindi biyobyabwenge nka kafeyine yo mu cyayi no mu ikawa cyangwa nikotine yo mu itabi, n’ibindi, ibiribwa by’ibinyenganda (aliments raffinés) byahinduriwe kamere yabyo y’umwimerere (dénaturés), imikati na za konfitire byo mu mangazini. Guha cyane agaciro ibiribwa byifitemo ubugingo (aliments vivants) : ni ukuvuga ibinyampeke, ubuki, igi ribisi, amata y’ikivuguto. Iby’ibanze bigomba gukoreshwa ni imboga rwatsi n’amatunda. Iyo amatunda ariwe ari menshi, ni ngombwa ko aribwa yonyine, adafatanirijwe hamwe n’ubundi bwoko bw’ibiribwa, icyo gihe ni ukurya aguhagije. Ni byiza kujya ugera igihe runaka ugafata amagaburo agizwe n’amatunda gusa, utibagiwe amatunda ya date (dattes), akize ku myunyu y’ubutare (fer) na manyeziyumu : ibyo bintu bikora ibitangaza mu gukiza indwara y’ibiheri mu maso. Ni ngombwa kandi gukoresha imboga zifite ubushobozi mu gukiza, nk’amashu, piseniliti na navet. Ibyiza ni ukubirya ari bibisi, bikaribwa mbere yo kurya ibindi biribwa (hors d’œuvre). Kunywa imitobe y’imboga, ikiyiko 1 cyangwa 2 (cuillerées à café) ku igaburo.

  • Umutobe wa piseniliti : wongerera umwijima n’agasabo k’indurwe y’umwijima imbaraga kandi ukabivura, ndetse ukabikuramo imyanda ibitera kurwara, nk’uko usukura n’umubiri wose muri rusange uwukuramo imyanda. Ni inshuti magara y’umwijima, impyiko n’umutima. N’ibindi (Reba amafoto hasi)
  • Gukoreshereza icyarimwe umutobe w’amashu n’uwa bouleau, kuko bikize cyane kuri vitamini A na B1, kuko zigarurira umubiri imbaraga zikawufasha kwiyondora, kandi zikawutera imbaraga (reconstituants et énergétiques).
  • Gukunda kwituma kuri gahunda idahindagurika kandi ihoraho ku masaha yagenwe, ibyo ukabibashishwa no gukunda kurya ibintu bikize kuri seliloze nk’imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi, umutsima (umugati) w’ibinyampeke byuzuye, imboga mbisi, amatunda y’uburyo butandukanye, no kunywa amazi y’ibimera ndetse n’ibindi byose bikoreshwa mu kurwanya impatwe.
  • Gukoresha kenshi ibikize kuri vitamini A kuko iyo vitamini ari umuti w’iyo ndwara mu buryo bugaragara, kuko itunganya uruhu.
  • Ushobora no gukoresha umutobe w’ibimera bimwe na bimwe nka kereso, tungulusumu, onyo, igisura, pisseniliti, ingano zimeze.
  • Ndetse no kota izuba ku rugero rwiza ntibikwiye kwirengagizwa.
  • Ibumba :

Nimugoroba ugiye kuryama, kubanza wavanga akayiko gato k’ibumba ry’icyatsi (argile verte) cyangwa iry’umweru (argile blanche) mu gice cy’ikirahuri (½) cy’amazi akonje bikarara bivanze, kubinywa mu gitondo ari nta kindi kintu wari washyira mu nda.

Imiti ikoreshwa inyuma ku mubiri (traitement externe) :

Kugira isuku :

Ni ingenzi kugira ngo bihagarike ubwo burwayi. Gukaraba mu maso inshuro nyinshi ku munsi kandi neza. Guhinduranya ibikarabisho (gants, serviettes de toilette, taies d’oreiller ou traversin). Kugira cyane isuku y’imisatsi, kandi ikogoshwa ikaba migufi. Kwirinda gukoresha amasabune asanzwe ahubwo hakajya hasimburanywa amasabune bakoze bifashishije amavuta ya elayo n’ubuki  (cyangwa kwisiga ayo mavuta).

Kuvurisha ibimera n’ibumba (phytotherapie et argile) :

  • Igisura, pensée sauvage, imbatabata, gukoresha amazi yabyo (gufata garama 30 z’ikimera mu cya kabiri cy’ikirahuri cy’amazi, kubicanira iminota 10), babikoresha mu kuyakaraba (lavages) cyangwa mu bipfuko (compresses).
  • Guhomera ku ruhu ibumba ryinshi rifite umubyimba munini, ukarihomera mu maso, bikamaraho iminota 10. Ni byiza ko mbere yo kurihomeraho, ubanza kuhapfukira ibitambaro byatumbitswe mu mazi ashyushye yacaniranywe n’ibimera bimwe nka bardane (amababi) + bouleau (igishishwa cy’igiti) + mauve (amababi) + sureau (indabyo). Gufata garama 50. Mu kurangiza imikoreshereze y’uwo muti, kwisiga umutobe w’indimu, maze ukabireka bikiyumisha.
  • Inshuro 1 cyangwa 2 mu cyumweru, gukoresha ikimera bita matricaire, bagacanira amazi agashyirwa mu kintu gitobaguye hejuru ukicaraho ucumbirwaho n’umwotsi wabyo. Noneho ugakanda twa duheri, ariko ukirinda gukoresha urwara, ahubwo ugakoresha intoki 2 wifashishije udupapuro tworohereye. Kugira ngo wirinde ko hababuka, wahita upfukiraho ibitambaro batumbitse na none mu mazi ya matricaire.
  • Kwisiga mu maso inyanya ugakuba cyaneizo bakekaguyemo ibice maze noneho mu gitondo cyaho ukifashisha amababi avungavunze y’ikimera bita oseille. Buri gihe cyose kubirekeraho bikarangizaho iminota 30 maze ukabona gukurikizaho kwisukaho amazi afutse.
  • Gukandakanda ibibabi by’ishu buhoro buhoro kugeza igihe amazi yabyo atangiriye gusohokamo, kubigerekeranya ari bitatu ukabishyira ku ruhu. Ibi byongerera imbaraga inyama z’umubiri n’uruhu kandi bigasohora imyanda ibirimo. Kurekeraho ayo mashu washyizeho wayahambirije igitambaro (bande), mu gihe kiri hagati y’igice cy’isaha n’isaha yose. Noneho ukisiga mu maso uwo mutobe wavuye muri ayo mashu wakoresheje.

Kuvurisha ibyaremwe bindi (traitement physique) :

Izuba n’imisozi (soleil et montagne) :

Kuvura iyo ndwara y’ibiheri mu maso bisaba kwihangana no kudatezuka k’umurwayi, kuko akenshi bimara igihe kirekire. Akenshi bisaba amezi menshi kugira ngo ugere ku cyo uba umaze igihe kinini utegereje, ndetse wakira bigasa n’aho wongeye gusubizwa ubuzima wari waratakaje.

3 Ibitekerezo

  1. Ndabasuhuje bene data ngo uwiteka aduhire! Nshimishijwe nuko mutugezaho ijambo ry'Imana natwe abari kure tukabasha gusobanukirwa. Ariko mfite icyifuzo!!! Mujye mudushyiriraho ibyigwa bishya kugirango naho twacikanwe natwe tubashe kubona ibyo bize. Urugero nkamateraniro yabasore ibyigwa abasore babona nibyiza ark nkatwe tutaba murwanda biraducika none mujye mubidushyiriraho natwe tubiboneho. Naza conferance nandi materaniro aba yabaye akaducika. Ikindi YouTube ntabwo mugishyiraho ibyigwa bishya ibihari nibyakera kandi nayo iradufasha cyane bibaye bishoboka mwakongera mukayitekerezaho. Ibisigaye mubane n'Imana kandi ibarinde ibahe nimbaraga mu izina rya Yesu amen…..

  2. Nyanga Emmanuel

    Uwiteka Abahire, mwarakoze kudutabara, jyewe ibiheri byari bigiye kuzanyica ariko nakoreresheje imwe mumiti mwavuze haruguru none ubu narabikize burundu. uwiteka ajye abongera umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*