Ibiheruka

GUKOMEZWA N’INSHINGANO

Share

“Wa munyabute we, sanga ikimonyo, Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga. Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari? Uti: Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire. Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, N’ubutindi bugutere nk’ingabo.” Imigani 6:6-11

 Ubwenge, umwete no gucungura igihe ntibisigana. Ubugoryi, uburangare no kuryamira ni yo ntego y’abadateganya akazaza ejo. Iyo uryamiriye uba uri kwitoza kuvunisha abandi no kubanyunyuza. Ubumuga mu bwenge no mu mubiri bukunda kuzahaza abamara igihe baryamye, bakabyutswa no kuzerera bagacyurwa no kurya. Kugenda ntacyo ugiye gukora, gutinda kuri telefone utari kuyikoreraho akazi kinjiza ni ugusazisha ubwonko bushinzwe gutunganya. Uruzi iyaba byakeneshaga gusa ntibikore ku by’umwuka!

 “Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.” Imigani 20:4

“Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike.” 19:24

“Ntibishoboka ko twakizwa turi abanenganenzi n’imburamukoro. Ntawihannye by’ukuri ngo abeho imibereho y’imburamuro atabereye abandi inyunganizi. Ntibishoboka ko tujyanwa mu ijuru dufite imibereho nk’iyo. Nta munebwe uzakandagirayo. Niba tudahirimbanira gushaka uburenganzira butwinjiza mu bwami bw’Imana, niba tudakorana umwete ngo tumenye ibikubiye mu mategeko yabwo, nta mwanya tubufitemo. Abantu bose banga gukorana n’Imana ku isi, ntibashobora gukorana na yo mu ijuru. Kubajyana yo byaba ari ukwica umutekano waho.” COL 280.

 “Bene data nkunda: kuwa 25 Ukwakira, 1868, neretswe ko abavuga bose ko bahamagariwe kwigisha ukuri badafite ubushobozi bwo gusohoza uwo murimo wera. Kuri benshi hari intera ndende hagati yabo n’imigambi y’Imana. Benshi ni abanebwe ku birebana n’ubu buzima, maze ugasanga n’imibereho yabo y’iby’Iyobokamana yarafashwe n’ubwo bunebwe. Umuntu wese utazi gukorana gushinyiriza kandi ntabe azi kwita ku byo muri ubu buzima n’imirimo y’ubucuruzi, izo ntege nke mu by’ubu buzima zizanamukurikirana mu by’umwuka.” 2T 498.

“Abasore nibajya ku murimo nubwo bazahurirayo n’ingorane nyinshi nibaharanire kugera ku ntsinzi, he kugira ugira igitekerezo cyo guta umurimo ngo ahungire ku wundi, maze umurimo yatangiye awuharire abageze mu zabukuru kandi bamurusha inararibonye. Uko abasore bacu bazahangana n’ibirushya byo mu murimo, si igitangaza ko bakora amakosa; ariko nibakomeza kujya mbere bashinyirije gutsindwa kwabo bizabahindukira intsinzi.”  7T 282

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*