Ibiheruka

Ubuhanuzi bwa sohoye

IMYAKA 1290 (Danieli 12 :11)

IMYAKA 1290 (Danieli 12 :11) N’ubwo mu wa 538 ari ho habarwa nk’igihe cyo gutsindwa burundu kwa ba bami batatu, ariko ntitwirengagiza ko babiri muri bo, Abavandali n’Abaheruli bari bamaze gutsindwa burundu mu wa 507, Papa agasigara ahatana n’Abostrogoti bayobowe na Tewodoriki, ari na we watsinzwe burundu mu wa 538. …

Ibikurikira

IMYAKA 1260 Daniyeli.7:25; Ibyah.12:6; 13:5

Daniel 7:25, baratubwira ko umwami ushushanywa n’agahembe gato kameze hagati mu mahembe 10, azakuraho ibihe n’amategeko, azarenganya abera b’Isumbabyose, azavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi ko ibyo byose bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira. Ibyo bimenyetso byose ndetse n’ibindi, ni iby’Ubupapa. Ubutware bwabwo bw’ikirenga (Suprématie papale), …

Ibikurikira

IMYAKA 2300, 1260, 1290, 1335

IMYAKA 2300 (Danieli 8:14) Bizageza iminsi ibihumbi bibiri magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone  kwezwa. (Daniel 8 :14) Umunsi umwe wa gihanuzi, ungana n’umwaka (Ezekiel 4 :6 ; Kubara 14 :34 ; Uwifuzwa ibihe byose, p. 215 ; Intambara ikomeye, p.350… ; p.443…) ; Niba Umuhanuzi Danieli yarabwiwe iminsi 2300 rero, nta gushidikanya ko yari …

Ibikurikira

ABIYITA ABASIGAYE MU BUHAKANYI

Abadivantiste mu buhakanyi Bitandukanije n’Imana banga kuyoborwa na Bibiliya n’Umwuka w’ubuhanuzi bari barahawe ngo abe ari byo bibabera indongozi (Zaburi 119:105 ; Yohana 8 :31-32 ; 1 Korinto 3 :10-11 ; Elina White n’impano y’ubuhanuzi, p. 111-112, 137) ; bishyiriraho Indongozi yabo, bihamywa n’Inteko Nkuru, na yo ikemangwa n’Ibyanditswe (Evénements des derniers jours, p. 54). Bifatanije …

Ibikurikira