Ibiheruka

Ubukristo

Icyo twigira kuri Elisa

yerusalemu (2)

Elisa ni we muhanuzi w’amahoro wagaburiye abanzi b’igihugu cyabo igihe bari bagiteye kandi ari we bashaka cyane (2 Abami 6:8-23), ariko ntiyabuze guhamagaza idubu zikica abana bigize ibyigomeke bo muri Isirayeli igihe bamusuzuguraga bamuserereza.  “Elisa yari umuntu w’umugwaneza ufite umutima w’imbabazi; ariko yashoboraga no gukariha nk’uko bigaragarira mu byo yakoze …

Ibikurikira

Agaciro k’umuntu imbere y’Imana

umuntu

Yaremwe ku ishusho y’Imana “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Itangiriro 1:27. Yesu yishimira kubana na we “…Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, Nkishimira mu …

Ibikurikira

Kubahana

kubahana

"Buri wese agomba guhagarara mu kivi cye no mu mwanya we, agakora umurimo we. Buri muntu ku giti cye muri mwe imbere y’Imana agomba gukora umurimo ukomeye wera kandi wagutse kubw’iyi minsi iheruka. Buri wese agomba kwikorera uburemere bwe bw’inshingano.  Imana irategura buri umwe wese ngo akore umurimo ashinzwe, kandi …

Ibikurikira

KWIMENYEREZA IBYIZA

regarder 1

  Ibyo umuntu atekereza, biba byubatse amateka ye y’uwo munsi. Kandi byinshi mu byo umuntu atekereza, ni byo agambirira, kandi ibyo umuntu agambirira ni byo akora, kandi ibyo umuntu akora, ni byo bihinduka akamenyero. Kandi ibyahindutse akamenyero muri wowe, byaba byiza cyangwa bibi, uba uri umuhanga mu kubisohoza. Ni cyo …

Ibikurikira

KWIRINDA AMATSIKO MABI

CURIEUX VR

  « Amatsiko na yo ni umutego.—Iyamamazwa ry’ubutumwa bwiza rigenda ribangikanye n’umurimo w’imyuka iyobya. Ku bw’amatsiko, ubanza gukinisha iyo myuka, vuba cyane ukareshywa ukimara kurabukwa imikorere y’imbaraga irenze iya kimuntu, ukaba utagishoboye kwigobotora iyo mbaraga idakebakeba y’ubushake bw’inzaduka. » « Ibihome birinda umutima bikariduka. Ukazimiza imbaraga irwanya icyaha. Uhereye ubwo, nta wamenya urugero rwo …

Ibikurikira

KWIKURA MU BIBI

kwikura mu bibi

   “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu. ‘Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu’.” (Yeremiya 3:22) “…kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk’uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk’uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye’.” (Zekariya13:9) “Nimusohoke …

Ibikurikira

IMICO YA GIKRISTO

DSC07547

Imico y’umukristo igaragazwa n’imibereho ye ya buri munsi. Kristo  ati:“igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:17). Umukiza wacu yigereranya we ubwe n’umuzabibu, abamukurikira bakaba amashami yawo. Ahamya neza ku mugaragaro ko abigishwa be bagomba kwera imbuto; anerekana kandi uko bashobora guhinduka amashami yawo …

Ibikurikira

KWIRINDA MURI BYOSE

inyama

  "Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika."                       1 Abakolinto 9:25 “Kwica rimwe mu mategeko agenga ubuzima bihwanye no kwica rimwe mu mategeko cumi.” C.N.A , p.18. ; Tempérence p.80. Ibiribwa bibi nk’itabi ari byo kawa …

Ibikurikira

Umusaruro w’Icyitegererezo Utanga

umukumbi

"Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. 2 Timoteyo 1:13 Gupima icyitegererezo—Ijuru rihanze amaso rireba abari mu myanya y’icyitegererezo uko basohoza iby’ubusonga bwabo bahawe. Ibyo bifuzwaho nk’ibisonga bipimwa hakurikijwe ubwaguke bw’icyitegerezo cyabo. Bagomba kubera bagenzi babo nka ba se, bakiranuka, bagwa neza, b’abanyakuri. Bagomba …

Ibikurikira

Banza usenge ubwo ukangutse

picture1

“Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka, Amagambo yawe ni yo niringira. Amaso yanjye abanziriza ibicuku, Kugira ngo nibwire ijambo ryawe.” Zaburi 119:147-148 “Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje.” Zaburi 5:4 “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana …

Ibikurikira