Ibiheruka

@ubugorozi

ITORERO KU RUGAMBA

KIMONYI

“Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati ‘Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigīrwa impaka.” Luka 2:34. “Kuba mu itorero ry’Imana ari nta mpaka no kuvurungana biharangwa, ntibigomba gufatwa nk’ikimenyetso cyemeza ko abana b’Imana bashikamye ku mahame y’ukuri. Tugomba gutinya ko bishobora guterwa …

Ibikurikira

UMUNYABYAHA NO KUBABARIRWA KWE

gusenga y

“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imigani 28:13. Icyo umunyabyaha asabwa ngo abone imbabazi haba ku Mana, ku wo yacumuyeho, cyangwa ku itorero, ni ukwemera ibyaha bye, nta nzitwazo ngo atinye ingaruka, ipfunwe cyangwa kwivovotera abamuvuga. Imana iti: “Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo …

Ibikurikira

AGACIRO K’AMATEGEKO Y’IMANA

bibiliya 2

1. Ntashobora guhinduka “Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.” Zaburi 119:160. “Uwiteka ntakiza abanyabyaha abanje gukuraho amategeko ye kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwe mu ijuru no mu isi. Imana ni umucamanza, n’umurinzi wo gukiranuka. Gucumura itegeko ryayo incuro imwe …

Ibikurikira

Agaciro k’umuntu imbere y’Imana

umuntu

Yaremwe ku ishusho y’Imana “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Itangiriro 1:27. Yesu yishimira kubana na we “…Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, Nkishimira mu …

Ibikurikira

AKAGA KIHISHE MU KURYA INYAMA

inyama

AKAGA KIHISHE MU KURYA INYAMA Nshuti bavandimwe dukunda twifuje kubagezaho iyi nyandiko ivuga ku kaga gakomoka mu kurya inyama. Nubwo kuzivuga nabi bisa no kwiteranya na benshi kubera uburyo zikunzwe, igihe kirageze ngo abantu basobanukirwe ko uburyo bwose bazikundamo zitazabura kuzanira ingaruka mbi ubuzima bwabo, kandi baca umugani ngo: “Uhishira …

Ibikurikira

AMAKARA NI UMUTI

amakara

Amakara y’intusi (eucalyptus) : aya makara y’intusi umurimo wayo ni ukunyunyuza imyanda iri mu mara. Amakara y’ibiti afite umumaro mwinshi mu murimo wo kuvura, aho ubwo bushobozi bushingiye ni mu kunyunyuza imyanda. Byaba binyuze mu kuyanywa cyangwa kuyarambika ahari kukubabaza ku ruhu, amakara afite ubushobozi bwo gutāngīra uburozi n’imbuto z’indwara, …

Ibikurikira

AMAZI NI ISOKO Y’UBUZIMA

Amazi

Amazi ni ingenzi cyane mu buzima bw'ibibaho hafi ya byose haba ku nyamaswa, ibiguruka, ibimera ndetse n'umuntu. Dore bimwe mu by'ingenzi amazi agirira mwene muntu: Atuma habaho urugendo rw’intungamubiri zo mu byokurya mu mubiri, ndetse akagendesha n’amaraso n’imyanda Asana ahafite ibyo hatakaje Arinda utubuye mu miheha y’impyiko n’umwijima Afasha umubiri …

Ibikurikira

GUTSINDA ABATUGISHA IMPAKA

IMG_20170523_111206

Bene  data nubwo impaka  kenshi zitaba nziza, kandi  zikabamo n’iz’ubupfu tubuzwa n’Ijambo ry’Imana “1Timoteyo2:14,23-26” Zigabanura iby’umwuka no kwicisha bugufi cyane ku babwiriza b’abasore; zibatera kuba abantu biyemera; abarwanyi; zikamura urukundo ruboneye n’impuhwe byakagombye kuranga buri mukristo nubwo yaba arikumwe nuwo badahuje ibitekerezo, ndetse akaba ari ingume ko ukuri gutera imbere …

Ibikurikira

Uburezi bubi: Gutetesha umwana

guteta

Hari inzira igihumbi zo gutetesha umwana: a) Kumenyereza umwana ibiryoherera: byatuma umwana yanga ibyokurya bitera igikuriro, akazimiza kuryoherwa, nyuma imbaraga zimusaba gukorana umwete zikamushirana. b) Uba umutetesheje iyo umurinze cyane ubushyuhe, imvura, imbeho, urusaku rwo mu nzira, n’utuntu twose twa buri munsi tumuremerera. Bizamubyarira kubaho atinya inshingano, kutamenya gufata imyanzuro, …

Ibikurikira