Ibiheruka
amakara

AMAKARA NI UMUTI

Share

Amakara y’intusi (eucalyptus) : aya makara y’intusi umurimo wayo ni ukunyunyuza imyanda iri mu mara. Amakara y’ibiti afite umumaro mwinshi mu murimo wo kuvura, aho ubwo bushobozi bushingiye ni mu kunyunyuza imyanda. Byaba binyuze mu kuyanywa cyangwa kuyarambika ahari kukubabaza ku ruhu, amakara afite ubushobozi bwo gutāngīra uburozi n’imbuto z’indwara, ndetse n’amazi mabi aboneka mu ngingo zirwaye. Amakara y’intusi agomba kunogerezwa akaba ifu inoze, ni ho ashobora kuba ingirakamaro.
 

  • Ushobora gufata igice cy’ikiyiko ukavanga mu kirahuri cy’amazi ukanywaho kane ku munsi
  • Ushobora no gufata ikara ryiza ukarihekenya
  • Ushobora gufata ifu y’amakara ukavanga n’amavuta ya elayo, byamara guhinduka agatsima, ukakarya, gashobora kuvura indwara zikurikira :

Gutinda mu nda kw’ibyo kurya
Impiswi no kuziba ko mu mara
Gucikagurika kw’amara no gutonekara
Amakara aragombora
Ashobora gukiza unyoye imiti yica
Avuta ikirungurira
Indwara z’amaso
Avura umutwe
Avura ibisebe byo mu nda
Avura ubushye
Indwara yo kubyimbagirana
Indwara yo kuruka
Indwara yo guhitwa amaraso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*