Ibiheruka

AKAGA KO GUTUKA UMWUKA WERA

Share

Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.  Abefeso 4:30

“Abantu benshi ubu bishyize mu nzira yo gutuka Umwuka Wera w’Imana no gusuzugura ibyo bemejwe n’umutimanama. Bajya ku ruhade rubi babyihitiyemo. Bigomeka ku Mana. Bakandagirana imbabazi z’Imana, bagakerensa ubutabera bwayo. Baguye ikinya mu by’Umwuka Atari uko batashobora kwiyegurira Imana, ahubwo bitewe nuko batabishaka. Ibirenge byabo biri mu nzira yo kutumvira kwihandagaje kandi nta cyifuzo bafite cyo kugaruka.”  RH, June 4, 1901 par. 13 

“ …. Icyaha cyo kurwanya Umwuka wera ni ikihe? Ni ukuvuga iyo umuntu abeshya ko satani ari we ukora imirimo runaka kandi mu by’ukuri ikorwa n’Umwuka Wera. Dore icyitegererezo. Reka tuvuge ko hari umuntu uzi neza igikorwa cy’umwihariko cyakozwe n’Umwuka w’Imana. Afite igihamya cyemeza yuko uwo murimo utanyuranye n’Ibyanditswe, kandi Umwuka Wera akamuhamiriza neza ko icyo gikorwa ari icy’Imana. Nyamara, nyuma y’aho akagwa mu bishuko, kwibona, kwihimbaza, cyangwa indi ngeso mbi, ikamutegeka; maze agahakana ko ari igikorwa cy’Imana, avuga yuko ibyo yemeraga mbere ko ari imbaraga y’Umwuka wera, ari imbaraga ya satani. Imana ikorera mu mutima w’umuntu ikoresheje Umwuka wayo; kandi iyo abantu, ku bushake bihakanye uwo Mwuka rwose maze bakavuga ko uvuye kuri satani, baba bakuyeho uburyo Imana ibasha kuvugana nabo. Kubera ko bahakanye igihamya Imana yishimiye kubaha, bakingiranye umucyo warasiraga mu mitima yabo, bibaviramo gusigara mu mwijima. Bityo huzuzwa amagambo ya Kristo: ‘Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!’ Matayo 6:23   Abantu bakoze icyo cyaha bashobora kumara igihe runaka bagaragara ko ari abana b’Imana; ariko habayeho impamvu zituma imico yabo n’umwuka bafite bigaragara, bizagaragara yuko bari mu ruhande rw’umwanzi, bahagaze munsi y’ibendera rye ry’umwijima.” TE vol.2, p 312;5T 634 

     “Umusaraba wa Kristo uhamiriza umunyabyaha ko amategeko atahindutse ngo adohore asange umunyabayaha mu byaha bye, ahubwo Kristo yitanze ho ituro kugira ngo abica amategeko y’Imana bashobore kongera kubona amahirwe yo kwihana. Nk’uko Kristo yishyizeho ibyaha bya buri muntu wese ucumura, ni ko n’umunyabyaha utazizera Kristo nk’Umucunguzi we rukumbi, akanga umucyo yohererejwe, akanga kubaha no kumvira amategeko y’Imana, azirengera igihano cyo gukiranirwa kwe. Manuscript 133, 1897.  {7ABC 471.2}     

    "Urupfu rwa Kristo ku musaraba rwabereyeho kuba igihamya gihoraho kandi cyemeza ko amategeko y’Imana adahinduka kimwe n’intebe yayo. Imibabaro yo mu gashyamba ka Getsemane, gutukwa, gukobwa, amagambo mabi yasutswe ku mwana w’Imana ukundwa, agashinyaguro n’isoni zo ku ku musaraba, ibi byose byerekana mu buryo buhagije kandi buteye ubwoba ko ubutabera bw’Imana iyo buri guhana icyaha, budakebakeba na gato. Kuba Umwana wayo bwite We ncungu y’umuntu, Itaramubabariye, icyo ni igihamya kizahoraho ibihe byose imbere y’abera n’abanyabyaha n’imbere y’isanzure ry’Imana ryose, cyerekana ko itazigera na mba idohorera abica amategeko yayo.    7ABC 471   

“… Kuki gutinya icyaha no gukabakabwa na cyo gukabije kuba guke? Biterwa n’uko tutegera umusaraba wa Kristo kandi imitimanama yacu yanangiwe n’ubucakura bw’icyaha.  {BEcho, June 25, 1894 par. 8} 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*