Ibiheruka

Akaga ko gukunda indamu mbi

Share

Icyitegererezo kuri Balamu

  1. Yananiwe kuba umunyakuri (kudashobora kwerura ukuri)
  2. Yakunze gushyeshyengwa
  3. Yakunze ibiguzi

“Balamu yari umuhanuzi w’Imana kandi yari umuntu mwiza. Nyamara yaje guhakana yirundurira mu gukunda indamu, nuko akunda ibiguzi byo gukiranirwa. Ubwo Balaki yamutumagaho intumwa, yari afite imitima ibiri, nuko ahitamo gukurikira indamu  ngo akomeze yemerwe kandi yubahwe n’abanzi b’Imana ku bw’ingororano bamuhaye. Ubwo kandi yari agihamya ko ari umuhanuzi w’Imana. Amahanga asenga ibigirwamana yizeraga ko umuntu ashobora kuvuma abantu cyangwa ishyanga ryose. Ubwo izo ntumwa zashyikirizaga  Balamu ubutumwa zahawe, yamenye neza igisubizo agomba kubaha. Ariko yabasabye kuharara iryo joro ngo azababwire icyo Imana yamutegetse kubabwira. Impano bari bamuzaniye zabyukije kamere yo gukunda indamu…” 4aSG 43

 “Balamu yari yarigeze kuba umuntu mwiza kandi aba n’umuhanuzi w’Imana; nyamara nubwo yari icyiyita umukozi w’Imana yari yarabaye umuhakanyi. Ntabwo yari ayobewe ko Imana yari yaratoranije Isirayeli; kandi ko n’inshingano ye yari iyo kwanga ituro rya Balaki. Nyamara ashyonyagijwe n’amagambo y’izo ntumwa avuga ngo‘ uwo uhaye umugisha arawuhabwa kandi uwo uvumye aravumwa,’ avuga ko atabaha igisubizo atabanje kugisha Uwiteka inama. Balamu yari azi ko umuvumo we ntacyo wajyaga gutwara Abisirayeli. Imana yari mu ruhande rwabo, kandi igihe cyose bari indahemuka kuri Yo, nta mbaraga zibarwanya zaba izo mu isi, cyangwa i kuzimu zari kubatsinda. Nyamara ubwibone bwe bworohejwe n’amagambo yo kumushyeshyenga y’izo ntumwa zavugaga ziti: kuko nzi ko uwo uha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume. Impongano igizwe  n’impano z’igiciro cyinshi ndetse no kurangamira kuzahabwa ikuzo byabyukije kwifuza kwe. N’umururumba mwinshi, agerageza no kumvira ibyo Balaki yifuzaga.”

“Mu gihe cya nijoro marayika w’Imana aza kuri Balamu amubwira ubutumwa buvuga ngo: ntujyane na bo, ntuvume abo bantu , kuko bahawe umugisha.”

Mu gitondo, Balamu yasezereye izo ntumwa atanyuzwe ariko ntiyazibwira icyo Uwiteka yari yavuze. Arakajwe n’uko imigambi yo kubona indamu n’icyubahiro yari ikomwe mu nkokora bitunguranye, yavuganye akangononwa ati: nimwigendere, musubire iwanyu kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”

“Balamu yakunze inyungu zizanwa no gukora ibibi. ‘Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balamu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,’ 2 Petero 2:15 icyaha cyo kwifuza Imana ivuga ko ari ugusenga ibigirwamana, cyari cyaramugize umuntu ujyana n’inyungu  z’ibigezweho kandi binyuze muri iri kosa rimwe Satani yari yaramwigaruriye, ibi ni byo byamurimbuje. Umushukanyi ahora yerekana inyungu z’ibyisi n’icyubahiro kugira ngo ateshure abantu mu murimo w’Imana. Ababwira ko gushishikarira cyane umurimo bakorera Imana ari byo bibabuza kugwiza ubutunzi. Uko ni ko abantu benshi bakururirwa  kwishora mu nzira itari iy’ubutungane. Intambwe imwe umuntu atera agana mu bibi ituma ikurikiyeho irushaho koroha, bityo abantu bakarushaho gushidikanya. Igihe bazaba bamaze kwirundurira mu gutwarwa n’umururumba no gukunda ubutunzi no kwifuza ubutegetsi, bazakora kandi batinyuke n’ibibi bishishana. Abantu benshi birata ko bashobora kuva mu nzira y’ubutangane mu gahe runaka kubwo gushaka inyungu runaka z’iby’isi maze bakavuga ko igihe bazaba bamaze kugera ku ntego yabo bazabasha guhindura imikorere yabo igihe bazabishakira. Bene abo baba bishyize mu mutego wa Satani kandi ntibyoroha ko bawuvamo.” PP 439

“Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balamu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonorano kandi basambane.” Ibyahishuwe 2:14 

“Ibyanditswe bitwigisha neza ko  ubukire ari impano iteje akaga iyo ubugereranije n’ubutunzi buhoraho. Iyo iby’isi n’iby’ ubu bugingo byigaruriye intekerezo, bigakuraho kwitanga n’urukundo twakagombye kwegurira Imana, ni bwo biba bihindutse umutego. Abafata ubwiza bw’icyubahiro cy’ubugingo bw’iteka bakabusimbuza ibishashagirana kandi  bishira byo ku isi, maze ubuturo buhoraho bwari umugabane wabo bakabusimbuza imyaka mike cyane yo kubaho, bene abo baba bahisemo nk’abapfapfa.  Baba baguraniwe nka Esawu wagurishije umurage we wo kuba umwana w’imfura agasahani k’isupu; baba bakoze nka Balamu igihe yahitagamo ingororano z’umwami w’ i Midiyani akazirutisha kwemerwa n’Imana ; baba bageze ikirenge mu cya Yuda wagambaniye Umukiza w’ubwiza ku bice by’ifeza mirongo itatu.” CS 138

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*