Ibiheruka
umuntu

Agaciro k’umuntu imbere y’Imana

Share
  • Yaremwe ku ishusho y’Imana

“Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Itangiriro 1:27.

  • Yesu yishimira kubana na we

“…Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu.” Imigani 8:30-31.

  • Yagizwe umutware w’ibyaremwe byose

“Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” Itangiriro 1:28.

“Ubutunzi bwose bwo mu ijuru bweguriwe abashaka gukizwa. Imana imaze guteraniriza hamwe ubutunzi bwo mu ijuru yabushyize mu maboko ya Kristo Iramubwira iti: ‘ibi byose mbigeneye umuntu. Koresha izo mpano zose kugira ngo umweze kuko nta rukundo haba mu isi no mu ijuru rungana n’urwo mukunda. Umunezero we rukumbi uzabonekera mu kunkunda.” JC 41; DA 57.

  • Yacungujwe ikiguzi cy’agaciro gakomeye

“Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo.” 1 Petero 1:18-19.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*