Ibiheruka

AGACIRO K’AMATEGEKO Y’IMANA

Share

1. Ntashobora guhinduka

“Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.” Zaburi 119:160.

“Uwiteka ntakiza abanyabyaha abanje gukuraho amategeko ye kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwe mu ijuru no mu isi. Imana ni umucamanza, n’umurinzi wo gukiranuka. Gucumura itegeko ryayo incuro imwe mu kantu gato naho kaba gato cyane ni icyaha. Imana ntishobora kugira icyo ihindura ku mategeko yayo, ntishobora kugira akantu ikura ku mahame yayo naho kaba gato cyane kugira ngo ibabarire icyaha. Ubutabera no kubonera kw’amategeko bigomba gushimangirwa no kurindwa imbere y’isanzure ry’ijuru. Kandi ayo mategeko yera ntiyagombaga gukomezwa ku kindi kiguzi kitari urupfu rw’umwana w’Imana.” 2MCP 565; EMS2, 583.

2. Arusha ijuru n’isi gukomera

“Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.” Luka 16:17.

“Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane.” Zaburi 119:96.

Agaragaza imico y’Imana

“Intambwe ya mbere mu kwiyunga n'Imana, ni ukwemera icyaha. ‘Icyaha ni ukwica amategeko.’ ‘Kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.’ Kugirango umunyabyaha amenye icyaha cye, agomba kwigereranya n’urugero ruhanitse rwo kwera kw’ijuru. Amategeko y'Imana ni indorerwamo yerekana imico itunganye kandi akabashisha umuntu gusobanukirwa n'intege nke agira.” TS 508; Intambara Ikomeye, p.335.

“Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo.” Imigani 6:23.

3. Amategeko ni ayera kandi ni meza

“Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.” Abaroma 7:12.

4. Amategeko amenyekanisha icyaha

“kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.” Abaroma 3:20.

“Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo ‘Ntukifuze.’ Ariko icyaha kibonye akito mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.” Abaroma 7:7-8.

5. Amategeko ni umushorera

“Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.” Abagaratiya 3:24.

Iyo tugeze kuri Kristo atwerekeza ku kumvira mategeko, kuko na We yakiranukiye amategeko ya Se.

“Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati ‘Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?’ Na we aramusubiza ati ‘Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.’ Aramubaza ati ‘Ni ayahe?’ Yesu aramusubiza ati ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Matayo 19:16:17-19.

“Binyuriye mu mategeko yayo Imana yahaye umuntu itegeko ry’ubugingo ryuzuye. Nayumvira azabeshwaho nayo binyuriye mu byo Yesu yakoze. Kandi afite ububasha bwo guciraho iteka uyacumuye.  Amategeko ayobora abantu kuri Kristo, na Kristo akabagarura ku mategeko.” RH, Sept 27, 1881. 2MCP 563.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*