Ibiheruka
Interior shot Markethill FPC

ABIYITA ABASIGAYE MU BUHAKANYI

Share

Abadivantiste mu buhakanyi

  1. Bitandukanije n’Imana banga kuyoborwa na Bibiliya n’Umwuka w’ubuhanuzi bari barahawe ngo abe ari byo bibabera indongozi (Zaburi 119:105 ; Yohana 8 :31-32 ; 1 Korinto 3 :10-11 ; Elina White n’impano y’ubuhanuzi, p. 111-112, 137) ; bishyiriraho Indongozi yabo, bihamywa n’Inteko Nkuru, na yo ikemangwa n’Ibyanditswe (Evénements des derniers jours, p. 54).
  2. Bifatanije n’isi (Tragédie des siècles, p. 366 ; Service Chrétien, p.56). Basohozaga ibyari byarabahanuweho, ko bazajya bavuza n’amahoni mu bukwe, … (Tragédie des siècles, p.366). Mu bukwe bwo mu Byanditswe, nta na bumwe bwabereye mu rusengero ! Ubwa Isaka (Itangiriro 24 :62-67), ubw’i Kana (Yohana 2 :1-12), ubwabereye kwa Elina White mu rugo kandi Abadivantisiti bari bafite insengero, nta na Pasitoro wasezeranije abageni (Urugo rwa gikristo, p.97). Bwahawe umugisha. Gusezeranya ni iby’i Roma kwa Satani ! Bo babirenzeho, ngo byanze bikunze haboneke Pasitoro wo gusezeranya, bujyanwe mu rusengero, ngayo amahoni y’imodoka zabutashye, ibinyobwa n’ibiribwa bitemewe, …
  3. Binjiye mu rwiyunge rw’amadini kandi tubuzwa kwifatanya n’abaruhuka isabato y’impimbano (2 Korinto 6 :14-18 ; Messages choisis, vol.2, p. 443). Kandi abana b’Imana no ntibemererwa no kugera mu materaniro y’abo banyabinyoma bayobowe n’abungeri gito, abo byise Ingunzu zo mu kidaturwa, abatambyi b’abacanshuro, imbwa z’ibiragi, abungeri batabasha kumenya bishakira indamu (Yesaya 56:10-12 ; Yeremiya 50:6 ; Inyandiko z’ibanze, p.124).
  4. Iyo Itorero ryatandukiriye Ijambo ry’Imana, ntishobora kongera gukorana na ryo, ihitamo abandi ikababasimbuza (Evénements des derniers jours, p. 61-62 ; Tragédie des siècles, 585). None Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bavugwa ko ari Itorero ry’ibyigomeke (un peuple rebelle) byagandiye ubutegetsi bw’Imana (Messages choisis, vol.1, p. 418).
  5. Ryahindutse BABULONI, kuko ryifatanije n’ubutegetsi bw’isi ndetse n’amadini. Binjije ibihimbano by’i Roma byinshi, ari na zo nzoga z’i Babuloni ziri mu gikombe cy’ibizira (M.C. v.2, p.135). Ubu ni umwe mu bakobwa ba Malaya (Ibyah. 17:5; T.S., p. 764).
  6. Abadivantisiti basohotse mu Itorero ry’Imana kuko bateye Kristo umugongo bajya mu Egiputa (Service Chrétien, p. 48-49) ; kandi Kristo ni we Torero (Abakolosayi 1 :18). Umugambi w’ubugorozi ni ukugarura ab’Imana baririmo mu Itorero rya Kristo, bagasohoka mu binyoma.
  7. Bakora akarasisi mu rusengero kandi ari ubuyobe (Foyer chrétien, p. 97), Igisikuti n’Ikiyezuwiti byarinjiye ! Mu gihe i Roma baramya Mariya, abandi bambuye Imana Isabato, maze imwe bayihimbazaho Dorukasi, indi bayigabira JA, indi ngo ni iy’abagore (MIFEM), indi ni iy’ubutabazi, dore ko ngo bahimbahimba ibinyoma uko bukeye (Premiers Ecrits, p. 124). Isabato yerejwe Uwiteka, ntabwo yerejwe JA, Dorukasi, Ubutabazi na MIFEM.
  8. Barajyana intumbi mu rusengero! kandi ibyo byazanywe na Satani, abinyujije ku Bupapa. (Bibiliya Ntagatifu ubu yahinduriwe izina ikitwa « Bibiliya Ijambo ry’Imana, Ibibarankuru byaje bite ? Naho ibitaramo byishyuzwa amafaranga biva he?

16 Ibitekerezo

    • Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu Mwene data, ugize neza kuba werekanye uko wumva inyandiko n’ibihamya byatanzwe kuri iyi nyandiko. Gusa biragaragara ko wari ufite igihe gito ubwo watangaga igitekerezo cyawe. Nuzabona umwanya uzerekane ingingo zibinyoma wabonye. Turabashimiye kubwo gukurikirana ibyigisho bitandukanye biboneka kuri uru rubuga.

    • none se Boniface koko nubwo ntazi urwego rw'uburere wahawe ndetse n'amashuri waba warize, uhera hehe wita abantu abanyabinyoma niba ibyo bandiste bifite referance ndeste bakaba bazigaragaje? wowe proof (igihamya) yawe ko ari abanyabinyoma niyihe? muvandimwe uririnde utazisanga urwanya ukuri cg se urwana n'ukuri kuko byaba ari nko gukubita ibipfunsi mu bugi bw'umuhoro! buri mu diventiste w'ukuri wese yakagombye kugaragaza ukuri ashingiye kuri bibiliya n'umwuka w'ubuhanuzi gusa! hanze yibyo byaba ari amarangamutima atabura kujyana umwizera wese mu kinyoma!

  1. Kugirango wirukane umwijima birahagije kumurika umucyo.

  2. Imana ishimwe cyane kuko ibyukuri bitazahera Ijambo ry'Imana rihora rihamye pe. Burya nuko byagenze. Matayo15:6-9 harasohoye neza:  "Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu. Ubu bwoko bunshimisha iminwa ariko imitima yabo imba kure . Bansengera ubusa ,kuko INYIGISHO BIGISHA ARI AMATEGEKO Y'ABANTU." 

    • Murakoze cyane nonese ko mutavuze ibyo kwishyuza abasezerana amafaranga iyaba banasezeranaga gusa ariko ntibasabe namafaranga aho gushyigikira abageni ahubwo barabasahura bajwemo ariko ntibashaka kubyumva njye mbona barabaye abacuruzi njye mvuyemo vuba ariko icyatumye mvamo nihuse nukwishyuza abantu ngokuko bazabasezeranya kandi ikibabaje uko ahantu hagenda harutanwa niko namafaranga arutanwa kgl batanga 50000 nigwate ya 50000 iyo ukerewe numunota numwe baba bagize amahirwe yamafaranga ntuyabaza  sibyo gusa usiga 15000 byo kugura intebe munyumvire ahubwo mukomeze mubasengere kuko bageze habi ndabakumbuye cyane yarimweneso wakiriye ububutumwa bw'ivugurura n'ubugorozi vuba nshizirungu lucky south sudan juba 

  3. nivyiza ko ijambo ry imana rirasira umuco waryo kubantu bose no moko yose.kugira ngo ntihaze habeho uwuzovuga ngo ntiyumvise ic imana ivuga kubijanye nokuyigarariza.nitwa nininahazwe j.chrisostome mba ibujumbura mu burundi.mwishengero rya

     

     

     

     

    kamenge.

  4. kanyandekwe Evariste

    Twishimiye cyane impinduka zakorewe uru rubuga,mu byukuri abatanze imbaraga zabo n'igihe cyabo ngo tubone ubutumwa kw'ikoranabuhanga mu buryo bwiza Imana ibahe umugisha.njye sinaherukaga kugera kuri uru rubuga bitewe n'imirimo myinshi mazemo igihe ariko nejejwe cyane nuburyo kurufungura hatazamo izindi nyandiko zo ku rundi rubuga nkuko byahoze mbere.abagaragu b'Imana ibongerere imbaraga n'umuhati kandi turi kumwe aho turi hose nta gushidikanya umurimo n'uw'Imana uzagera ku ntsinzi.Imana ibakomereze mu buntu bwayo.ni mwene so ubakunda cyane.

  5. Imana ibongere umugisha!Mudushirireko ukuntu ababwiriza babo baka ibihembo kandi bakarinda gukorerwa umuhango wo kwezwa n’ibiganza,mushireho n’amasomo avyamagana.Ubundi Imana ikomeze kubana namwe,natwe tuja dufukama dusengera umurimo.Ntuye mu Kayanza i Burundi mw’ishengero ryo mu Bukanya(Kabarore).

  6. Murakoze gushyira ahabona zimwe mu ngingo ziranga itorero rya Laodikia ya none. Gusa nk' uko byavuzwe, mubonye akanya mwazadushyiriraho n' izindi zose.

    ICYIFUZO: Uru rubuga rusurwa na benshi, ndetse wenda batumva neza uru rurimi. Mushobora kwigora mukazashyiraho iki cyigisho, mu ndi z' ICYONGEREZA ( mutanga references in English), ko byadufasha twe ubwacu, bikanadufasha mu kubisangiza abandi, harimo n' abazungu?

    Tubaye tubashimiye 

  7. muraho bavandimwe nkunda, shimiiye abavandimwe bacu uwiteka akoresha kugirango bamamaze ukuri kwiya duhamagaye ndetse nabasomyi ndabifuriza kuronka ndetse no kubyaza umusaruro uru rubuga , izi nyandiko ziranyuze cyane kandi bavandimwe ntihakagire ugira ijambo ry'Imana ubwiru ukuri wamennye ugomba kukurengera ukanakubwiriza , mbaye mbashimiye mukomeze Uwiteka abahe umugisha yari mwene so kagiraneza Nkurunziza Thomas fils Kabaya ndabakunda cyane

    • Murakoze nawe! Kubwo kugira umwete wo gusoma. Imana ibakomeze kandi mushishikarire kurwanirira kwizera kwahawe abera rimwe kukageza iteka ryose.Yuda 1:3

  8. murakoze cyane! ntagihe ukuri kuzatsindwa kabone nubwo abaguhamya baba ari bakeya! nibyukuri ko ikinyoma cyahabwa intebe ndetse kiyayobokwa na benshi,umwijima ushobora kuganza,ibyukuri bishobora kwirengagizwa, ariko amaherezo ukuri kuzatsinda! ntago tuzi uko Imana izabikora ngo ukuri kwigaranzure ibinyoma biri mu madini,politiki,….ariko icyo twizera nuko ukuri kuzaneshya! mbararikiye kwiga neza icyigisho kivuga ngo:mu mbaraga no mu mwaka bya Eliya mu gitabo cy'abahanuzi n'abami.

  9. Uwiteka abahire. Ariko kugirango mubone abakizwa nuko mubanza gusebya itorero ry'Abadiventiste? Ese niryo mubonamo ibibazo mumatorero yose?. Ese iryemewe nirihe?. Mushishoze ijambo ry'Imana ritazasuzugurwa kubera twebwe. Yakob 5:7-8. 

  10. Nshimiye Imana cyane kuko inkoreye ibikomeye najye nkasura uru rubuga . Bene data bakundwa birakwiriye ko buri wese akanguka kugirango duhamye icyo Imana yavuze kuko Yesu avuga ko umuntu uzagira isoni zo kumuhamya nawe azagira isoni zo kumuhamya imbere ya Se n'imbere y'abamarayika ni mwene so HABAKUBAHO Simon i kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*