Ibiheruka

ABAPROTESTANTI NA NONE N’ABA KERA

Share

 

KUKI ABAPROTESTANTI B’UBU BATAKIMEZE NK’ABA MBERE ?

Nk’uko byavuzwe, Abaprotestanti nyakuri bari abagorozi. Ni yo mpamvu bahakanaga inyigisho yose ikomoka ku bantu, bagasubiza abantu ku kuri kutavanze kwa Bibiliya. Bashakaga ubukristo bwo mu mutima buterwa n’ukko umuntu yabaye icyaremwe gishya, ntibatinyaga kurengera ukuri, bona n’ubwo byabasaba kumena amaraso. Ibyiringiro n’amakiriro yabo yose byari ku MUSARABA.

Aba n’ubwo babaye intwari mu gihe cyabo, bagakurikjiza neza umucyo bari bafite, ariko inzira yari ikiri ndende kuko ubugorozi bumeze nk’izuba. Bugira umuseke, igitondo n’amanywa akambye. (Hoseya 6 :3 ; Imigani 4 :18). Babanje guhangana n’umwijima watewe n’inyigisho z’Ubugatolika, basinzira batarahishurirwa Isabato n’andi mahame bakomoye mu madini n’imitwe baturutsemo. Byari bikwiriye rero ko bacumburwa n’ababakomotseho, bagakomeza gucukumbura Bibiliya kugira ngo bagere ku kuri kuzuye. Ariko ibyo si ko byagenze, abakomotse kuri abo bagorozi bahindutse abo kugoreka Ijambo ry’Imana, abandi baradamarara.

Kuki Abaprotestanti b’iki gihe batakomeje kugera ikirenge mu cy’abagorozi ba mbere ?

« J. Robinson yaravuze ati « Mu rwanjye ruhande, sinakangaranywa cyane n’imyifatire y’amatorero yagorowe, bari bagerageje gutera intambwe mu nzira y’ubugorozi, nyuma bakibuza gutera indi ntambwe irenze iy’abayobozi babo. Ntiwakemeza Abaluteri gutera intambwe irenze iya Luteri. N’Abakaluve murabona ko bakomeje kuba aho basizwe n’umugorozi ukomeye kandi aho atarabonye byose. Ni ishyano umuntu atashobora gusobanura, n’ubwo abo bagabo babaye imuri mu gihe cyabo, ntibamenye inama zose z’Imana. Uwagira ngo babe bakiriho muri iki gihe, bakwakirana umwete umucyo mushya kuruta uwo babwirije. (Tragédie des siècles, p. 314 ; Great controversy, p. 292).

Iyo Itorero cyangwa umuntu ku giti cye badakomeje kujya mbere mu mucyo bahawe n’Imana, ntibatinda gusubira inyuma ngo bave n’aho bari bahagaze. Uko ni ko byagendekeye Abaprotestanti. Bananiwe kujya mbere bafashwe n’ikizungera bagwa mu buyobe.

  • Banyaze Bibiliya agaciro n’ubutware byayo.

Urugero :

* Bemera amategeko amwe, andi bakayahakana, kandi yose anganya agaciro, ndetse usitaye kuri rimwe, aba ayacumuye yose (Yakobo 2:10; Malaki 2:9)

* Bigisha ko isezerano rya kera ryacyuye igihe, nyamara bagera ku cya cumi bakemera ko kiriho, kandi cyanditswe mu isezerano rya kera (Abalewi 27:30) ; ariko bakanga Isabato kandi aho iboneka mu masezerano yombi, ahubwo Yesaya we akaba yaravuze ko kimwe mu biranga idini  nyakuri ari uko riba ryubahiriza Isabato (Yesaya 58:13 ; Matayo 24:20)

  • Basobanuye nabi inama y’agakiza. Bigisha ko icyatumye Yesu aza kudupfira, ari uko abantu bananiwe amategeko akaba icyamuzanye ari ukuyavanaho, ngo biheshe abantu umudendezo wuzuye.
  • Bihimbiye gukiranuka gutesha agaciro amategeko y’Imana, bakibeshya ko bagera kuri Kristo kandi badafite umushorera (Abagalatiya 3:24). Agakiza bavuga ntibemera ko kabayobora, ahubwo ni bo bakiyoborera. Kuri bo, umusaraba ni inzira y’ubusamo yo kubageza ku bukristo butababuza kwica amategeko.

Ibi binyuranye n’uko Yesu, abahanuzi n’intumwa, ndetse n’abagorozi bigishije inama y’agakiza.

Abahanuzi bati : Ni ukuri, intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe ? (Yesaya 53:4-8).

Uyu muhanuzi arakomeza atugira inama ati “Nimusange amategeko n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo Jambo, nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20).

Ndetse ntabura no kutwereka ingorane n’akaga umwana w’umuntu agomba guhura na ko bitewe no kwica amategeko y’Imana. Arabivuga muri aya magambo ngo “Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica n’isezerano ridakuka. Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.” (Yesaya 24:4-6).

Ndetse bigera kure, aho tubwirwa ko wanze kwemera gukurikiza amategeko y’Imana, no kwirirwa uyisenga ari ugukora ibizira mu maso yayo. Kuko “Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira.” (Imigani 28:9).

Ndetse Malaki we atweraka ingaruka ku wanze kuyumira. “Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by’amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nanjye ni cyo gituma mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y’abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by’amategeko.” (Malaki 2:8-9).

Yesu na we ubwo yaganiraga n’umugore wafashwe asambana, n’ubwo nta teka yamuciriyeho ariko yamugiriye inama yo kutongera kunyuranya n’ibyo Imana yategetse, ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.” (Yohana 8:11). Ati “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” (Yohana 12:32).

Ndetse we agera ubwo abwira abamugomera bakanamubeshyera ko yakuyeho amwe mu mategeko, ati “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:17-18).

Ikirushijeho gukomera, ni uko avuga ati “Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.” (Luka 16:17).

Paulo na we ntiyanyuranyije n’abamubanjirije, n’ubwo hari abitwaza amagambo ye bakayasobanura bayagoreka, ariko bakaba bizaniye kurimbuka gutebutse (2 petero 3:15-16).

Ubuntu abusobanura muri aya magambo “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.” (Abefeso 2:8) ; “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.” (Abaroma 3:23-24).

Amategeko na yo akayavugaho ati “Nuko tuvuge iki ? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage ? Ntibikabeho!” (Abaroma 3:23-24). “Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.” (Abaroma 7:12). Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none… (Tito 2:11-12).

Umwe mu bagorozi witwaga Wesley w’Umwongereza, wavutse muri 1703, ukomokwaho n’Abametodiste, yateye ikangura rikomeye mu Baprotestanti mu kinyejana cya 18. igihe yari ahanganye na bamwe mu bigisha b’Abaprotestanti bigishaga ko ubutumwa bwiza bwasimbuye amategeko, Wesley yarabasubizaga ati “Tubihakanye ku mugaragaro kandi dukomeje, ubutumwa bwiza ntibuhagarariye umurimo w’ibanze w’amategeko ari wo kwemeza icyaha no gukangura abasinziriye ku marembo y’ikuzimu … Hagati y’amategeko n’ubutumwa bwiza hari isano ya gicuti ishobokera umuntu wese gutekerezaho. Mu mugabane umwe amategeko ategurira inzira ubutumwa bwiza, akabutuyoboramo. Mu wundi mugabane, ubutumwa bwiza butugeza ku kumvira Imana mu buryo bwuzuye. (Tragédie des siècles, 282 ; Great controversy, 264).

Kuri abo bose, amategeko yari nka cya cyuma kireba utuntu dukabije kuba duto cyane bita mikorosikopi (microscope), kuko yereka umuntu icyaha (Abaroma 7:7), naho ubuntu bukaba umuti wo kukivura. Byombi ni ibikoresho Umuganga Mukuru (Yesu Kristo) akoresha avura ibyaha no guca urubanza.

Ubuhamya bw’Abaprotestanti ba mbere bwabaga buvuye ku mutima utaryarya wahinduwe n’Ijambo ry’Imana (Abaroma 10:8-13). Naho ab’iki gihe, kwiyemera ni byo bita kwizera, bakavuga bati :

  • Narakijijwe ;
  • Nkunda Yesu ;
  • Nderekwa ;
  • Nkiza abarwayi ;
  • Nkora ibitangaza.

Ibi byose byatumye haba kwishushanya guteye ubwoba, baha inzira imyuka y’abadayimoni irangwa n’amayerekwa y’ibinyoma, kuvuga indimi zitumvikana, urusaku no gusenga basubiramo kandi batitira, gukomatanya ibyo kuririmba no kubyina (guceza) bakoresheje inzira zose zo kwinezeza, kwihotoza inzara ni byo bapimiraho kwitanga, igishyika n’ibyo biyumvamo bakabyita Umwuka. Ku buryo urusaku rwo mu rusengero utarutandukanya n’urwo mu isoko, urunywero cyangwa aho babyinira (dancing). Ibi hamwe n’ibindi babikorera kugira ngo barebwe, bashimwe bashimagizwe, bikababyarira kwiyamamaza, haba mu rusengero no ku ka rubanda.

Umuhanuzi we yarabirebye, aratuburira agira ati “Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa n’Uwiteka. Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati: Nta kibi kizakuzaho.’” “Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’ Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by’imitima yabo ibeshya? Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.” (Yeremiya 23:16-17 ; 25-27).

Koko, uwanze ukuri aba yanze umucyo, akaba yihamagariye umwijima. Ni yo mpamvu Abaprotestanti b’ubu batamenya gutandukanya :

  • Amayerekwa y’ukuri n’ay’ibinyoma: “… ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n’ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi: Nuko ibyawe nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba. Kandi njyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n’uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby’inzozi ze, amenye n’ibyo umutima we wibwiraga.” (Danieli 2:28-30). Mu gihe abahanuzi benshi bahanuye ibinyoma, “Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati ‘Uwiteka aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira. N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati: Tabara utere i Ramiti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami…” (1 Abami 22:11-12). Umuhanuzi w’Imana we si ko byagenze. “Mikaya arayisubiza ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge… Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.” (1 Abami 22: 14; 24)
  • Ibitangaza nyakuri n’ibiva kuri Satani: Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa tuhasanga ibitangaza byakozwe na zo. “Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe. Petero na Yohana baramutumbira, petero aramubwira ati “Uturebe.” Abitaho agira ngo hari icyo bamuha. Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugenda.” Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera, arabangaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana. Abantu bose babona agenda ashima Imana, baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n’ibimubayeho. Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane, Petero abibonye abaza abo bantu ati “yemwe bagabo ba isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.” (Ibyakozwe 3:1-13). Icyo gitangaza nyakuri cyakozwe n’Intumwa, zuzuye Umwuka Wera (Ibyakozwe 2:4), uwo zahawe bitewe n’uko zubahirizaga amategeko y’Imana, nk’uko zari zarabibwiwe na Yesu (Yohana 14:15-17). Ariko Yesu arahindukira akavuga ku bandi bakora ibitangaza bivuye kuri Satani, ati “Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati: Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” (Matayo 7:22). “Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhīmbaza kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti: Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Paulo avuga.” (Ibyakozwe 19:13). Ndetse no mu bihe bya kera, abantu nk’abo bahozeho. “uwo mugore aramubaza ati: Nkuzurire nde? Na we ati: Nzurira Samweli. Ariko uwo mugore abonye Samweli, atera hejuru n’ijwi rirenga abaza Sawuli ati: Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli?” (1 Samweli 28:11-13).
  • Gukizwa by’ukuri no kwishushanya: nka Sawuli wamaze kwakira ibya Yesu agahinduka Pawulo, ariko ku bwo kwicisha bugufi ntiyemezaga abantu ko atagikora ibyaha, nk’uko we bwite abyivugira ati “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we, n’ubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera, kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni njye w’imbere.” (1 Timoteyo 1:12-15). Kuri benshi, kwishushanya ni umurimo utabatwara imbaraga: “Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezerwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Sekemu yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose. Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y’umudugudu wabo, bajya inama n’abagabo bo mu mudugudu bati ‘Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.’” (Itangiriro 34:19-21). Mu Byakozwe n’Intumwa 8:9-21, tuhasanga ibya Simoni Umukonikoni rubanda bajyaga batangarira cyane bibwira ko afite imbaraga y’Imana ikomeye. Ariko na we ubwe yiboneye imirimo n’ibitangaza ndetse yumvise n’inyigisho z’intumwa, yifuza guhabwa ku mpano zazo atanze amafaranga, intumwa ziramuhakanira, ndetse zimwerurira ko nta mugabane na muto n’urutabe afite muri byo, kuko umutima we udatunganiye Imana, ahubwo zimusaba kwihana kugir ngo ahari niba bishoboka, ibyo yibwiraga abibabarirwe.

Yewe, uwazura Luteri, Huss n’abandi bagorozi, Abaprotestanti b’ubu bababera inzaduka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*