1. Amashereka ya nyina: Ni ikiribwa cy’ingenzi ku ruhinja. Uretse kuba amashereka afite intungamubiri zuzuye zikenewe n’umwana, abamo n’inkingiramubiri zirinda umwana indwara z’ibyuririzi.
  2. Ibyokurya byongererwa umwana wonka: ntibyemewe ko hagira ibindi byokurya byinjizwa mu mirire y’umwana mbere y’amezi ane. Iyo bikozwe, ni yo ntandaro y’indwara z’uruhu, n’izindi ngaruka zigenda zimubaho z’umubiri utinya ingorane, kimwe n’indwara zo mu myanya inoza ibyokurya. Ushaka kugira ngo umwana wawe ye guhura n’ikibazo cy’imirire, ubugora n’indwara z’ibihushi, ni byiza kumurinda ingano, amagi n’amafi ataruzuza amezi 12. Ukamurinda ubunyobwa ataruzuza imyaka 3.
  3. Ingorane yo kutonka amashereka ya nyina: hari impamvu zinyuranye zituma muri iki gihe impinja nyinshi zitonka amashereka ya ba nyina: gupfusha nyina akivuka, akazi kenshi ka nyina kandi akorera kure, amashuri, ubucuruzi bujya kure, indwara z’amabere, izanduza, kubura amashereka, ubwibone butuma umugore yanga ko amabere ye agwa, guhisha ko yabyaye, kwanga kuva ku murongo w’urungano,… Izi ni zimwe mu ngorane zituma abana barereshwa ibitari amashereka y’ababyeyi babo, bikababyarira ingaruka z’uburyo butatu :
  4. Ibyuririzi biterwa n’isuku nke mu gutegura za bibero
  5. Kumugaburira birenze, n’imvange y’indengarugero, bikazamutera kugwa umwuma mu mubiri, amazi akaba make
  6. Ingaruka zikomoka ku kudahuza kw’ibyo bamuha : amata aba atandukanye, atavuye hamwe, atakamwe inka imwe, akomeye, n’urunyuranyurane rw’ibyokurya bamuha amara n’igifu bye bitarashobora kubinogereza.

Icyo bibyara :

  1. Umubiri w’umwana ubura umusemburo mvuzo (enzyme) bita “lactase”, kandi aho ari wo unogereza isukari yo mu mata.
  2. Akananirwa kwihanganira inyubakamubiri zo mu mata y’inka

Igihe zimwe mu ngorane zemewe zibayeho, bikaba ngombwa kugoboka uruhinja, amata ya soya aruta ay’inka, kandi na yo akanyobwa ku rugero rwiza; kuko ubumenyi bwerekana ko amata ya soya yegereye amashereka y’umugore kuruta amata y’inka.

Amata y’inka ntiyagenewe guhabwa uruhinja :

Mu muco usanzwe, amata y’inka ni byo byokurya bihabwa impinja. Nyamara muri iki gihe, bizwi ko afite ingaruka nyinshi zitahozeho mbere.

  1. Kuri ubu amata asigaye agira ingaruka mbi ku mibiri y’abana
  2. Atuma abana benshi bakunze kurwara indwara zo kwituma amaraso. 30% by’abana bagaburirwa amata y’inka, bagaragaza amaraso mu mwanda bituma. Bisigara kuri 5% iyo bamuha amata bamaze gukuramo amavuta (gucunda).
  3. Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko uko abana bahabwa amata y’inka bakiri bato, bashobora kurwara diyabete igihe bazaba bamaze kuba bakuru, ariko abonse amashereka bihagije, ntibakunda kurwara diyabete. (Guide des aliments, vol. 2, p. 379)
  4. Bigaragara ko abanywa amata cyane, bakunda kuva imyuna, kugira amaraso akennye, gushoborwa n’indwara zo gupfa amaso, kanseri ya nyababyeyi n’iy’amabere.